Kaiwa Technology, Ikigo cy’ikoranabuhanga cyo mu Bushinwa, cyatangaje ko kiri gukora robot ishobora gutwitira umuntu uhereye ku gihe cyo gusama kugeza umwana avutse, iyi robot byitezwe ko izaba igura arenga miliyoni 13$. Ni robot byitezwe ko izajya hanze mu 2026, kuko ubu ikiri mu igeragezwa.
Dr Zhang Qifeng washinze Kaiwa Technology, yavuze ko iyi robot izaba ifite ubushobozi bwo gutwita umwana nk’umuntu kuko ifite uburyo bwo gutunga umwana itwite binyuze mu matiyo (tubes).
Asobanura ko iyi robot bazajya bayiha intanga ngabo ndetse n’iz’umugore ikazatwita kugeza umwana avutse.
Yagize ati “Ubu turi kuvugana n’inzego z’ubuyobozi zibishinzwe kugira ngo turebe amategeko n’amabwiriza yashyirwa ku ikoreshwa ry’izi robot.”
Ikorwa ry’iyi robot ryarikoroje ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavugaga ko ari ugutesha agaciro ikiremwamuntu, gusa abandi bakavuga ko ari igisubizo ku bantu basanzwe badafite ubushobozi bwo gutwita kandi bafite intanga nzima.
