Yanditswe na Dushimimana Elias
Mu gitondo cyo ku wa 02 Mutarama 2025, Nibwo mu Mugezi wa Rwebeya, uherereye mu Mudugudu wa Nyiraruhengeri, Akagari ka Rwebeya ho mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, hasanzwe umurambo w’umukecuru w’imyaka 74, bibera benshi urujijo.
Amakuru yatanzwe n’abaturage bo muri ako gace, avuga ko nyakwigendera witwa Nyirakabirigi Floride, yari asanzwe atuye mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Buruba ho mu Mudugudu wa Bazizana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Cyuve, Zimuzizi Jean Pierre yatangaje ko na bo bari gukeka inzoga.
Ati “Ni byo koko umukecuru Nyirakabirigi Floride w’imyaka 74 yasanzwe mu mugezi yapfuye, ndetse hakekwa ko ari inzoga yari yanyoye akanyerera akagwa muri ruhurura.”
Gitifu Zimuzizi yaboneyeho gusaba abaturage kwibuka ko itangira ry’amashuri rigeze abasaba kwirinda gusesagura amafaranga bayajyana mu nzoga no mu bindi bidafite umumaro, ko bigira ingaruka nyinshi ku muryango.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro Shyira kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa nkuko ikinyamakuru Btnrwanda.com kibitangaza dukesha iyi nkuru.
