Yanditswe na Dushimimana Elias
Umunyamakuru Niyigaba Clement wamamaye nka DC Clement mu biganiro bitandukanye, nyuma y’amasaha make atawe muri yombi ku wa 31 Werurwe 2026, yasabye imbabazi ahamya ko ibyo yakoze yabitewe n’umujinya waje kumuviramo gukora ibyaha.
Aganira n’Umunyamakuru wa BTN TV ubwo hari hari gusenywa inzu ye, Niyigaba yavuze ko yari afite ibyangombwa byo kubaka ishuri ariko akaba yaratunguwe no kubona urwego rw’Akarere ka Gasabo rumusenyera rutanageze aho ikibazo cyabereye.
Niyigaba yavuze ko yasabye akarere kwisenyera inzu yari ari kubaka kakabyanga bikarangira kohereje abo kuyisenya.
DC Clement yakomeje avuga ko ibyakozwe bica umuntu intege kandi yakabaye asindagizwa.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya yahise avuga ko icyangombwa cyasabwe cyari icyo gusana inkuta ebyiri ku nzu ishaje no gusimbuza amabati aho kuba guhindura imiterere y’inyubako cyangwa kubaka inshya.
Nyuma y’uko inkuru y’iyi nzu yasenywe ibaye ikimenyabose, Niyigaba Clement yatawe muri yombi akekwaho kurwanya ububasha bw’amategeko.
Ni amakuru yahamijwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thiery, aho yatangarije umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu ko uyu mugabo yatawe muri yombi. Ati “Ni byo arafunzwe. Aracyekwaho kwangiza ikintu cy’undi no kurwanya ububasha bw’amategeko.”
Ingingo ya 205 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ushishikariza abandi kwigomeka ku byo amategeko ateganya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.
Ibihano bivugwa mu gika cya kabiri cy’iyi ngingo, bikubwa kabiri iyo uko gushishikariza kwagize ingaruka mbi.
Ingingo ya 186 muri iki gitabo yo ivuga ko umuntu wese ku bw’inabi, wangiza cyangwa wonona ikintu cy’undi cyimukanwa cyangwa kitimukanwa, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300 ariko atarenze ibihumbi 500 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Yanditse ibaruwa asaba imbabazi
Ni ibaruwa IGIHE ivuga ko ifitiye kopi iyikuye ku munyamategeko wa DC Clement ndetse tubasangiza, aho uyu musore yanitandukanyije n’abari kwifashisha ibyamubayeho mu nyungu zabo bwite.
Muri iyi baruwa, DC Clement yabanje guca bugufi asaba imbabazi ndetse yemera ko yakoze ibyaha nubwo yabitewe n’umujinya.
Ati “Banyarwanda, Banyarwandakazi mbandikiye nshaka kubamenyesha ko nciye bugufi nsaba imbabazi ku bw’inyandiko, amashusho, amajwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, mu by’ukuri twakoze ibinyuranyije n’amategeko maze tugasenyerwa inzu, byaje kuvamo kugira umujinya utari ngombwa nkakora ibyaha.”
Yakomeje asezeranya Abanyarwanda ko ahawe amahirwe agasubira mu buzima busanzwe atazongera kugwa mu byaha nk’ibi ukundi.
Ati “Rero nsabye imbabazi ntakamba ko ibyabaye ari ubwa mbere n’ubwa nyuma byari bibaye. Aho ndi meze neza, ibyo nemererwa n’amategeko ndabihabwa kandi niteguye ko ningaruka nzaba urugero rwiza.”
DC Clement yasoje ibaruwa ye amenyesha abakunzi be ko abakumbuye, ati “Aho ndi ndatekanye, ndarinzwe kandi ndabakumbuye.”
