Yanditswe na Dushimimana Elias
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2026, Nibwo Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yanyagiriye ikipe y’igihugu ya Grenada imbere ya Perezida Paul Kagame ibitego 4-0, mu mukino wo mu itsinda rya mbere wabereye kuri Stade Amahoro, mu mikino ya FIFA Series 2026, iri kubera i kigali.
Wari umukino wa mbere w’umutoza Stephen Constantine nk’umutoza mukuru w’Amavubi nyuma yo gutangazwa muri uku kwezi kwa Werurwe.
Uyu mukino watangiye Saa Tatu z’ijoro, watangiranye imbaraga ku makipe yombi, ariko ikipe y’igihugu y’u Rwanda ukabona ko iri imbere nk’ikipe iri mu rugo, aho iminota 15 irangiye ikipe y’igihugu ya Grenada yasubiye inyuma kubera kotswa igitutu na barutahizamu b’Amavubi.
Ikipe y’igihugu Amavubi yari irimo amasura y’abakinnyi bashya muri 11 babanjemo, bari bakiniye u Rwanda bwa mbere barimo abavandimwe Joy-Lance Mickels na Leroy Jacques Mickles, bagerageza kwitwara neza, maze igitego cya mbere kiboneka ku munota wa kabiri w’inyongera w’igice cya mbere, gitsinzwe na Leroy Jacques Mickles ahawe umupira na Kwizera Jojea utoroheye ba myugariro ba Grenada.
Nyuma y’iminota ine ku munota wa kane w’inyongera ku gice cya mbere, Jojea Kwizera nawe yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Biramahire Abeddy, bituma Amavubi ajya kuruhuka ayoboye umukino n’ibitego 2-0 aho cyarangiye Perezida Kagame yamaze kugera muri Stade Amahoro. Mu gice cya kabiri, Amavubi yakomeje kugaragaza imbaraga nyinshi ari nako asatira cyane maze atsinda igitego cya gatatu cyatsinzwe na Bizimana Djihad ku munota wa 67.
Umutoza Stephen Constantine yagiye akora impinduka ku bakinnyi batandukanye aho nka Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Joy-Lance Mickles, Biramahire Abeddy na Jacques Mickles Leroy bavuyemo baha umwanya Uwumukiza Obedi, Imanishimwe Emmanuel, Muhire Kevin, Hakim Sahabo, Samuel Gueulette, Marvin Kury, Ishimwe Jean Rene na Mickels Joy-Slayd.
Ku munota wa 82 Hakim Sahabo winjiye mu kibuga asimbuye, yatsinze igitego cya kane umukino urangira ikipe y’ighugu y’u Rwanda itsinze iya Grenada ibitego 4-0, biyihesha itike yo gukina umukino wa nyuma w’iyi mikino ya gicuti Mpuzamahanga, uzaba ku wa Mbere bakina na Estonia.
Uyu mukino wabaye nyuma y’undi wabanje aho ikipe y’igihugu ya Estonia yatsinze iya Kenya kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu gihe gisanzwe cy’umukino.




