Yanditswe na Dushimimana Elias
Ku wa 31 Werurwe 2026, Nibwo muri Senegal, hatangajwe Itegeko riteganya gukuba kabiri ibihano by’igifungo ku byaha bijyanye no kuryamana ku bantu bahuje ibitsina ryashyizweho umukono na Perezida Bassirou Diomaye Faye, rikaba ryatangajwe.
Iryo tegeko ryatangajwe mu Igazeti ya Leta, rihindura ingingo ya 319 y’Itegeko mpanabyaha, rikaba ryari ryatowe ku bwiganze bukomeye n’Abadepite b’Inteko Ishinga Amategeko ku wa 11 Werurwe 2026.
Nta mudepite n’umwe wigeze atanga ubujurire mu gihe cyari cyateganyijwe ngo agaragaze ko iryo tegeko ridakwiye gutorwa, bityo nta cyari gisigaye cyabuza ishyirwaho ry’iryo tegeko rigamije gukaza ibihano ku baryamana bahuje ibitsina.
Ni itegeko ryatowe ku majwi 135 y’Abadepite, nta n’umwe warirwanyije, mu gihe batatu bo bahisemo kwifata. Iryo tegeko rishyigikiwe n’abaturage benshi aho muri Senegal, cyane ko ishyaka PASTEF riri ku butegetsi ryari ryabigize umwe mu mihigo yaryo y’ibanze, mu gihe cyo kwiyayamaza mu matora.
Mbere y’uko iryo tegeko rishya ritorwa, ibihano byari hagati y’umwaka umwe n’imyaka itanu kuri ibyo bikorwa byiswe “ibinyuranyije n’umuco kamere bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina hagati y’abantu babiri bahuje igitsina”.
Muri iryo tegeko rishya, ibihano byahinduwe biba hagati y’imyaka itanu n’icumi y’igifungo, hakiyongeraho n’ihazabu ishobora kugera kuri miliyoni 10 z’amafaranga CFA (hafi Amayero 15.200). Hari kandi igihano kinini kurusha ibindi, gishyirwaho iyo icyo cyaha gikorewe ku mwana utarageza ku myaka y’ubukure.
Ikindi kandi, iryo tegeko riteganya icyo Leta yise uburyo bwo kwirinda amakosa, aho umuntu uzashinja undi ibinyoma ku byerekeye icyo cyaha bikamenyekana ko abeshya, ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka ibiri kugeza kuri itatu, ndetse n’ihazabu iri hagati ya 200,000 na 500,000 z’amafaranga CFA (hafi Amayero 305 kugeza kuri 760).
Ikindi gishya gikomeye kiri muri iryo tegeko, ni uko ibihano byongerewe no ku bantu bose bashinjwa “gushyigikira cyangwa kwamamaza” abaryamana bahuje ibitsina, harimo kubugaragaza mu ruhame, kubwamamaza, kubutera inkunga cyangwa kubushyigikira, haba ku giti cy’umuntu cyangwa ku miryango.
