Yanditswe na Dushimimana Elias
Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Gicumbi, mu mirenge itandukanye harimo uwa Rutare, batewe inkeke n’umuriro w’amashanyarazi akunda kubura bikabagiraho ingaruka mbi harimo kutabonera ku gihe serivisi bakenera hifashishijwe ibyuma by’ikoranabuhanga ndetse n’umuriro w’amashanyarazi.
Ikigo cy’ingufu REG, gitangaza ko iki kibazo kizwi kandi ko ahanini umuriro w’amashanyarazi ugenda mu rwego rwo kwirinda impanuka za hato na hato mu gihe cy’imvura.
Aba baturage barimo abakorera mu i Santeri ya Cyamutara, babwiye ATV (atv Rwanda) ko iyo umuriro ugiye hashira amasaha menshi utaragaruka ndetse wanaza ukazana umuvuduko mwishi cyangwa ukaza udafite imbaraga nyinshi bikaba byanatuma hari ibikoresho bicometse bishya.
Bagize bati” Turahangayitse cyane bitewe n’ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi ukunda kubura ukagaruka bitinze, hashira amasaha arenga hagati ya abiri, atatu, atanu cyangwa bukarinda bucya utaraza kandi wagiye nimugoroba”.
Bakomeza bati” Ikibabaje kurushaho nuko hari ugihe ugarukana imbaraga nkeya ku buryo amatara ataka neza kuko aba anyenyeretsa cyangwa ukazana ingufu nyinshi ku buryo bishya. Rero bitugiraho ingaruka nyinshi ku buryo hari serivisi tubura, nko kwiyogoshesha, serivisi zitangirwa ku ikoranabuhanga, abana ntibasubiramo neza amasomo nijoro[,..,], Badufashe REG ibyigeho”.
Umukozi wa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu REG, akaba umuyobozi w’Ishami rya Gicumbi, Ngendahayo Chrisologue, ku murongo wa telefoni, yatangarije ATV ko nubwo iki kibazo kitari mu mirenge yose igize Akarere ka Gicumbi ariko nanone ngo abaturage bakwiye kumenya ko umuriro hari igihe ugenda byagizwemo uruhare na REG mu rwego rwo kwirinda impanuka za hato na hato zishobora kugaragara igihe imvura iri kugwa.
Yagize ati” Nibyo koko icyo kibazo kirahari nubwo atari mu mirenge yose igize akarere ka Gicumbi gusa nasobanurira abaturage ko tudakuraho umuriro kuzindi mpamvu uretse kwirinda ko havuka ibibazo igihe imvura iri kugwa kandi bijya gukorwa twabanje kubimenyesha abaturage, ubwo rero abatabizi nibo bake wenda batabsha kubwakira mbere yuko biba”.
Akomeza ati” Abaturage turabizeza ko iki kibao kitazarambirana, tubibutse ko atari byiza gucomeka ibyuma byateza akaga igihe imvura iri kugwa kandi birinde kugama munsi y’ibiti igihe imvura iri kugwa ndetse banatangire amakuru ku gihe ku bibazo bishobora kuvuka bitewe n’umuriro w’amashanyarazi”.
Imibare itangazwa na REG igaragaza ko mu karere ka Gicumbi, kuva mu kwezi kwa gatanu kwa 2025 mu ngo zirenga 117,000 zihari, ingo zirenga ibihumbi 95,500 (HH) zamaze kubona amashanyarazi bingana na 81%. REG yihaye intego ko bitarenze mu myaka itanu iri imbere ingo zose zizaba zigerwaho n’amashanyarazi 100%.
U Rwanda rwihaye intego y’uko mu 2030 abaturage barwo bazaba bacaniwe ku kigero cya 100%.
Ni intego mu 2017 rwari rwihaye ko ruzayigeraho bitarenze 2024, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) itangaza ko bitashobotse kubera ko hadutse icyorezo cya COVID- 19 kigatuma ubukungu buhungabana bityo n’amikoro yo gukwirakwiza uwo muriro ku baturage bose ntaboneke.
