Umugabo w’imyaka 62 ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa, wari warakatiwe igihano cy’urupfu n’ubutabera bw’u Bushinwa kubera gucuruza ibiyobyabwenge muri 2010, yishwe nyuma yo gusabirwa inyoroshyo bikanga.
Ni amakuru yatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa, avuga ko uyu mugabo witwa Chan Thao Phoumy yishwe nyuma y’igihe bwari bumaze bugerageza guhagarika iki gikorwa kubera impamvu zitandukanye.
Ikinyamakuru Devdiscourse.com dukesha iyi nkuru, cyanditse ko Leta y’u Bufaransa yavugaga ko bidakwiriye ko uyu mugabo yahanishwa igihano cy’urupfu, ko ahubwo akwiriye guhabwa imbabazi kubera uburyo angana, gusa ubu busabe ntabwo bwigeze bwemerwa.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa, yavuze ko abunganira uyu mugabo batigeze bahabwa uburenganzira bwo kumuburanira mu rubanza rwe rwa nyuma rwabereye mu Mujyi wa Guangzhou uherereye mu Majyepfo y’u Bushinwa.
Ingingo ya 347 y’amategeko mpanyabyaha mu Bushinwa igaragaza ko gucuruza, gukwirakwiza ndetse no gukora ibiyobyabwenge, ari icyaha gikomeye.
Igihe ubihamijwe ushobora guhanwa bitewe n’uburemere bw’icyaha wakoze kubera ko iyo kidakomeye uhanwa mu buryo bworoheje, gusa iyo gikomeye ushobora gukatirwa n’urukiko igifungo cya burundu muri gereza cyangwa igihano cy’urupfu.
