Yanditswe na Dushimimana Elias
Kuri uyu wa 6 Mata 2026, Nibwo Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB), Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibifitanye isano na yo byiyongereye mu 2025 bigera kuri 483 bivuye kuri 454 mu 2024.
Dr Murangira yatangaje ko umubare munini w’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo bigaragara mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ko byavuye ku 191 mu 2024 bigera kuri 207 mu 2025.
Ubwo yaganiraga na RBA, yagaragaje ko impamvu iyo mibare yakomeje kwiyongera ari abantu bafunguwe basoje igihano bijyanye n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi batanga amakuru yahishwe n’abantu noneho ababigizemo uruhare bakabiryozwa.
Yageze aho atanze urugero rw’ahantu usanga hari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi abantu ntibatange amakuru ahubwo bakayubakiraho.
Ati “Iyo utanze amakuru icyo gihe iperereza rirakorwa ugasanga hari abantu bayubakiyeho kandi basigaye baratuye, icyo gihe uwo wabikoze ahita agwa mu cyaha kuko yahishe imibiri yari abizi.”
Yakomeje avuga ko mu iperereza bagiye bakora, basanze mu bubatse amazu ahajugunywe imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi hari ibyaha bigeze gukekwaho bijyanye no gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Ni izamuka ry’imibare ryiza kuko ni ukuri kwagaragaye …. ibaze nk’umuntu wari umaze imyaka irenga 30 atazi aho abe bajugunywe, yifuza kugira ngo abashyingure mu cyubahiro yumve aruhutse.”
Murangira yavuze ko iyi ari inzira iganisha ku bumwe n’ubwiyunge kubera ko iyo umuntu yari amaze igihe atarabasha gushyingura abantu be, akabona uwabikoze arafunguwe yarahindutse ndetse akerekana aho imibiri yajugunywe biruhura.
Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihe cy’iminsi 100 byatangiranye n’icyumweru cy’icyunamo kuri uyu wa Kabiri ku itariki 7 Mata 2026 aho ku rwego rw’Igihugu bizabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ahandi bikorerwe kuri site zateguwe mu midugudu itandukanye.
