Yanditswe na Dushimimana Elias
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Mutarama 2026, Nibwo Ikipe ya Manchester United yatangaje ko yahagaritse ku mwanya w’umutoza mukuru ukomoka muri Portugal, Ruben Amorim w’imyaka 40, nyuma y’amezi 14 yari amaze ayitoza.
Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe aravuga ko ihagarikwa rya Amorim rishingiye ku kudahuza n’ubuyobozi, aho umubano wari hagati y’impande zombi wangiritse bikomeye mu mezi ashize. Ibi byatumye gukomeza gukorana bidashoboka, bityo hafatwa icyemezo cyo kumuhagarika mbere y’uko amasezerano ye arangira.
Bivugwa ko kutumvikana byibanze ku miyoborere y’ikipe, politiki yo kugura no kugurisha abakinnyi, ndetse n’icyerekezo rusange Manchester United igomba kuganamo mu gihe kiri imbere.
Nyuma yo guhagarika Ruben Amorim, Darren Fletcher ategerejwe gufata inshingano zo gutoza ikipe by’agateganyo. Fletcher, wahoze ari umukinnyi wa Manchester United akaba asanzwe ari umwe mu bayobozi mu by’umupira muri iyi kipe, azayiyobora mu mikino iri imbere mu gihe ubuyobozi bukomeje gushaka umutoza mushya uhoraho.
