Yanditswe na Dushimimana Elias
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 04 Mutarama 2025, Nibwo inkuba yakubise abantu 15, abagera ku Icyenda bahita bapfa, bari bugamye imvura mu nzu ikoreshwa n’abarinda icyambu cyo Mugezi w’Akagera, mu Murenge wa Jarama, mu Karere ka Ngoma.
Amakuru INKURUZACU ikesha RBA, avuga ko Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Pudence Rubingisa, yabwiiye iki gitangazamakuru cya Leta ko ibi ibintu ari ubwa mbere byari bibaye muri aka gace.
Yagize ati “Ni ubwa mbere bibaye, twasabye n’abahanga ngo baturebere icyayikuruye kuko yari ifite imbaraga nyinshi.’’
Yakomeje agira ati “Mu bantu 15 yakubise, icyenda bahise bapfa, na ho batandatu bakaba bakomeretse abandi barahungana, ubu inzego z’ibanze zatangiye gukora ubutabazi.”
Guberineri Rubingisa yongeyeho ko abapfuye bajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kibungo, hanategurwa uko bazashyingurwa ku bufatanye n’Akarere ka Ngoma ndetse n’imiryango yabo, abakomeretse na bo bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.
Iyi nkuba kandi yakomerekeje abagera kuri 6.

Source: UkweliTimes
Inkuruzacu.rw@2026
