Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Kanama 2025, Nibwo Umuryango ‘AKWOS’ na Play International, basuye banaremera amakipe atandukanye yiganjemo ay’abakobwa, mu Murenge wa Munyiginya, Akarere ka Rwamagana, mu rwego rwo gushyigikira impano zabo no kuziteza imbere binyuze muri programu yitwa Toutes En Sport.
Umuryango AKWOS uteza imbere umugore n’umukobwa binyuze muri siporo ku bufatanye na Play International bari gukora ubukangurambaga bugamije gushishikariza abana b’abakobwa mu turere dutandukanye kwitabira imikino na siporo muri programu yitwa Toutes En Sport.
Ibi bikajyana no guha ubutumwa ababyeyi mu biturage bitandukanye ngo bajye baha umwanya abana b’abakobwa nabo bitabire imikino kandi bumve batekanye kuko siporo ni iya bose.
Uyu ni umwe mu bakobwa bafite impano zitandukanye mu Karere ka Rwamagana byu mwihariko mu Murenge wa Munyiginya, aho ku wa 15 Kanama uyu mwaka bari baje kuzigaragariza abafatanyabikorwa batandukanye barimo Akwos na na Play International bari baje kubashyigikira ku kibuga cya Nyarubuye, hari hahuriye amakipe atandukanye y’abahungu n’abakobwa abarizwa mu marerero ya Nyarubuye na Nkomangwa
Uwase Betty, umukobwa ukina umupira w’amaguru mu ikipe y’abagore ya Police W.C ibarizwa muri Shampiyona y’ikiciro cya Mbere mu Rwanda, wari wakiniraga ku kibuga cya Nyarubuye, hari hahuriye amakipe atandukanye y’abahungu n’abakobwa abarizwa mu marerero ya Nyarubuye na Nkomangwank’umukinnyi wazamukiye mu murenge wa Munyiginya, avuga ko impano ye yamufashije byinshi kandi igira icyo imugezaho nkuko yabitangarije Bplus TV n’ikinyamakuru Inkuruzacu.rw.
Ati” Natangiye gukina hari abanca intege ngo ntaho impano yanjye izangeza ariko sinacitse intege ahubwo nashyizemo imbaraga kuko nari niyizeye. Impano yanjye yangeje kure, aho yamvanye mu Murenge wa Munyiginya, njya gukora igerageza mu ikipe ya APAER WFC, naratsinze kugeza ubwo nkiniye ikipe ya Police W.C ibarizwa muri Shampiyona y’ikiciro cya Mbere mu Rwanda, imfasha kwiga ndetse n’amafaranga impaye tukayifashisha nk’umuryango”.
Niyonsenga Emmanuel, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Murenge wa Munyiginya, avuga ko nubwo impano zihari ariko hari imbogamizi bakigorwa nazo. Ati” Nibyo koko impano zirahari gusa ntizitera imbere uko bikwiye bitewe na zimwe mu mbogamizi duhura nazo. Urugero: Tugorwa n’ibibuga usanga nta mazamu abirimo agezweho y’ibyuma, ibikoresho aba ari bike bityo rero turasaba inzego zibishinzwe gukomeza kutuba hafi, ku buryo impano zitezwa imbere mu buryo bworoshye”.
Neema Icyishatse, Umuyobozi wa Pologaramu mu Muryango ‘AKWOS’, mu kiganiro na Bplus TV yagaragaje impamvu nyamukuru uyu muryango wiyemeje guteza imbere impano z’abakobwa n’icyatumye berekeza amaso mu Karere ka Rwamagana.
Agira ati” Guteza imbere impano no gushishikariza abana b’abvakobwa kwitabira siporo, niyo ntego twihaye nka AKWOS ku bufatanye na Play International. Hirya no hino mu gihugu hagaragara impano zitandukanye z’abakobwa ariko hari igihe usanga abarimo ababyeyi babo batabashyigikira bitewe n’imyumvire yabo gusa ndakeka bakwiye kwisubiraho bakamenya ko impano ye yamuteza imbere ndetse ikanateza imbere umuryango muri rusange.
Iyo tubasuye tuhava tubateye inkunga zirimo ibikoresho nkenerwa nk’imyambaro ndetse n’imipira yo gukina, ubwo rero icyo twasaba ababyeyi babo ni uko baba abambere ku gushyigikira abana babo bakikuramo imyumvire ibumvisha ko bagiye mu ngeso mbi kuko siporo ibarinda kwishora mu ngeso mbi”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Brigitte Mukantambara uhamya ko ubuyobozi bwiyemeje guteza imbere impano z’abana mu mikino itandukanye, yashimiye byimazeyo AKWOS na Play International bitewe nuko inkunga n’ibiganiro babagezaho ibatera akanyabugabo nta guhera mu bwigunge.
Yagize ati” Mbere na mbere ndashimira cyane AKWOS na Play International nk’abafatanyabikorwa, abatera nkunga bitewe nuko iyo baje kubashyigikira bakabagenera ibiganiro ndetse n’inkunga zitandukanye bifasha abasiporotifu kudaheranwa n’agahinda, kutigunga ndetse bikabangerera akanyabugabo cyane ko hari igihe usanga nk’iyo myambaro n’imipira yo gukina bidahagije”.
Umuryango AKWOS uteza imbere umugore n’umukobwa binyuze muri siporo ku bufatanye na Play International bari gukora ubukangurambaga bugamije gushishikariza abana b’abakobwa mu turere dutandukanye kwitabira imikino na siporo muri programu yitwa Toutes En Sport.
Ibi bikajyana no guha ubutumwa ababyeyi mu biturage bitandukanye ngo bajye baha umwanya abana b’abakobwa nabo bitabire imikino kandi bumve batekanye kuko siporo ni iya bose.
Biteganyijwe ko ibikorwa nk’ibi mu Karere ka Rwamagana, bizakomereza mu murenge wa Munyaga ku wa Gatanu tariki 22 Kanama uyu mwaka.


Kapiteni wa APR Volley Ball Club, Munezero Valentine(ibumoso), Gitifu wa Munyiginya, Mukantambara Brigitte, Icyishatse Neema wa AKWOS na Niyonsenga Emmanuel ubwo bakurikiranaga umukino







Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore na APR Volley Ball Club, Munezero Valentine(ibumoso), ubwo yahangaga amaso abakobwa bakinaga umupira w’amaguru


Yanditswe na Dushimimana Elias
