Yanditswe na Dushimimana Elias
Ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasozaga Inama Nyunguranabitekerezo y’Abayobozi b’Inzego bwite za Leta n’inzego z’ibanze yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, yanenze abayobozi batuzuza inshingano, avuga ko babiterwa n’imico mibi kandi ko iyo yiganjemo ubwirasi nubwo baba babikora ntacyo bishingikirije.
Ati “Impamvu ya mbere mufite imico mibi irimo n’ubwirasi, iki gihugu cyanyu muzagisenya. Muri abirasi kandi mwiratana ubusa. Mwiratana iki? Abayobozi muri hano mwiratana iki?”
Perezida Kagame yavuze ko niba abayobozi bemeye kujya mu nzego z’ubuyobozi, batagomba guhunga inshingano, ahubwo bikwiriye gukorwa cyangwa se niba ntacyo bibatwaye bakajya ahandi bagakora ibyo bashaka.
Umukuru w’igihugu kandi yavuze ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha.
Yakomeje agira ati “ Ubu muri aha muri abayobozi b’Abanyarwanda mwikorera ibyo mushatse? Ntawe uzababaza, ntawe uzabakurikirana n’ibi mwavugaga mugiye kwinenga, hari ikintu cyangombwa mutavuze. Ntabwo nigeze numva mu myanzuro muvuga uko muzakurikirana uko ibi muvuye hano musezeranye bizashyirwa mu bikorwa”.
Perezida Kagame yanavuze ko hari ibyo abona ku mbuga nkoranyambaga, abaturage batakamba, akabyoherereza abayobozi ababaza ibyo ari byo, bakamusubiza ko batabizi. Yibaza ukuntu batamenya ibintu bibera mu gace kabo.
