Yanditswe na Dushimimana Elias
Abaturage bo hirya no hino mu Karere ka Kayonza, bishimira ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge bikunze kwangiza urubyiruko kiri kugenda gicika nyuma yo guhagurukirwa n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi.
Ibi babitangaje ubwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2026 mu Kagari ka Kayonza, mu Murenge wa Mukarange, hamenywaga ibiyobyabwenge birimo litiro 1160 za kanyanga, ibiro 516 by’urumogi byari kumwe n’udupfunyika(bure)400 n’udushashi 37 twa Zebras, byakuwe hirya no hino mu Karere ka Kayonza harimo imirenge ya Mukarange, Murundi na Rwinkwavu.
Nyuma y’iki gikorwa, abaturage bagaragaje imbamutima zabo aho bagize bati” Mbere na mbere turashimira cyane abayobozi, inzego z’umutekano zitandukanye kubwo umuhate n’ubushake bagize mu gukushakisha aho ariho hose hari ibiyobyabwenge kandi bakabifata bikazanwa hano kubimena no kubyangiza. Ni ukuri byangizaga urubyiruko rw’inaha ndetse n’ahandi, wasangaga babyiyahuza bikaviramo bamwe kureka ishuri, kugira urugomo nko gukubita no gukomeretsa, tutirengagije ko byasazaga bamwe rero ubwo byatangiye guhashywa bizagera aho bicike burundu”.
Inzego zirimo z’umutekano harimo, Ingabo, Inkeragutabara, Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, zatangarije abaturage ko ntawe ugikwiye kubatwa n’ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga byu mwihariko izitujuje ubuzirange kuko byangiza ubuzima ikindi kubikoresha n’icyaha cyane ko ababifatiwemo batazigera bihaganirwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, Yashimiye abaturage kubwo imikoreanire myiza n’ubuyobozi ndetse anabibutsa ko bakwiye kugira uruhare mu kugaragaza aho bicururizwa n’aho bitindikiwe.
Agira ati” Abaturage turabashimira cyane kuko imikoranire yanyu n’ubuyobozi n’ingenzi kandi itanga umusaruro nkuko mubibona. Buri wese akwiye kugira uruhare ku gucika no kurandura ibiyobyabwenge aho biri hose, inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibindi byose byahungabanya umutekano bikagira ingaruka mbi ku buzima, mukomeze mutange amakuru y’aho biri kandi tubibutsa ko ubuyobozi budasinziriye, ukibifite cyangwa abikoresha azafatwa kandi azabihanirwa”.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima(rbc), mu bushakashatsi giherutse gutangaza bwagaragaje ko ubuzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko mu Rwanda buri mu kaga kuko 25% banywa ibiyobyabwenge, umubare munini muri bo bagasogongera ku bwoko butandukanye buri kwezi.








Amafoto: INKURUZACU REPORTER
