Yanditswe na Dushimimana Elias
Mu ijoro ro ku wa 26 Werurwe 2026, Nibwo imvura nyinshi yaguye mu Karere ka Karongo, yateje inkangu ikomeye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Byogo Umurenge wa Mutuntu, habaye inkangu yafunze umuhanda, igwira abamotari babiri bari n’umugenzi bavaga mu Isantere ya Gasenyi batashye, bahise bitaba Imana umugenzi arakomereka.
Muri aka karere imvura yaguye guhera Saa Moya kugeza Saa Tanu, mu gihe n’ubusanzwe ubutaka mwamaze gusoma kuko aka karere kari kugusha imvura nyinshi kuva mu ntangiriro za Werurwe.
Abitabye Imana ni Imanirafasha Diedonné w’imyaka 23 wari utuye mu Kagari ka Gasharu, Umudugudu wa Nyabiguri na Ishimwe Chance wo mu Kagari ka Gasharu Umudugudu wa Gashanga nkuko IGIHE dukesha iyi nkuru yabyanditse.
Uri kwitabwaho n’abaganga mu Bitaro Bikuru bya Kibuye ni Harerimana Joseph w’imyaka 42 utuye mu Kagali ka Murengezo, umudugudu Karambo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Mutuntu, Ngendo Fabien yihanganishije imiryango yabuze ababo ndetse anasaba abaturage kwigengesera.
Yagize ati “Turasaba abaturage kurushaho kugira amakenga kuko kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa mu Karere ka Karongi, ubutaka bwamaze gusoma”.
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), iherutse gutangaza ko kuva ku wa 1 Mutarama 2025 kugeza ku wa 18 Werurwe 2026, ibiza birimo imvura nyinshi, inkangu n’inkuba byishe abantu 207 mu gihugu hose, bikomeretsa abantu 432, inzu 2.341 zirangirika, izindi 35 zisenyuka burundu.
