Yanditswe na Dushimimana Elias
Hari ababyeyi batandukanye hirya no hino mu gihugu babyaye abana bafite ubuga butandukanye byu mwihariko abafite uburwayi bwa Down Syndrome, bavuga ko bagihangayikishijwe cyane na bagenzi babo bagiheza abana babufite ku buryo biviramo bamwe kugwingira nkuko abaganiriye babitangaza.
Ibi babitangaje ubwo ku wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2026, aba babyeyi na Rwanda Down Syndrome Organisation(RDSO) bifatanyaga kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga bwa Down Syndrome, ufite insanganyamatsiko igira iti ” Dufatanyije twamagane ubwigunge”.
Nyiraneza Vestine wo mu Murenge wa Gatsata, mu Karere ka Kicukiro, yabwiye INKURUZACU ababazwa cyane na bagenzi be bagiterwa ipfunwe n’ubumuga bw’abana bibarutse ku buryo usanga hari abaheza bakabagumisha mu nzu hanagira n’uwo bajyana ku ivuriro bagatinya kumugaragaza mu ruhame.
Yagize ati” Hari abagiterwa ipfunwe n’abana babyaye bafite ubumuga ugereranyije nuko abatabufite bisanzurana mu ruhame. Iyo mbibonye birambabaza ndamubaza inti ” Ese wowe mu byeyi ugihisha ko ufite umwana ufite ubumuga, iyo uza kuvuka mu cyimbo cye wari kwishimira akato ahabwa?, ndababona nkababwira ko igikwiye ni ukumwakira nk’abandi bana kuko yitaweho neza ubuzima bwe bwarushaho kuba bwiza.
Nterwa ishema n’umwana wanjye, aho ndi hose mba numva ndi kumwe nawe, naba ndi murugo mba muteruye, abaturanyi bamukinisha, bamuterura nubwo atabona cyangwa ngo yinyegambure cyane ariko hari icyo bimwongerera mu mikurire ye, Rero ntandukanye cyane n’uwo twhauriye kwa muganga agatinya kumujishura ngo amuterure imbere y’imbaga twahahuriye”.
Nyiraburegeya Francoise utuye mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Kigoma, Akagari ka Gasero, mu Mudugudu wa Nyabubare, ushimira cyane Umuryango RDSO ukomeje gufasha abafite ubumuga cyane cyane ubwa Down Syndrome, yabwiye umunyamakuru wa INKURUZACU ko aho batuye urebye imyumvire y’abaheezaga abana babufite yagabanyutse biturutse ku bukangurambaga n’inyigisho z’uyu muryango ndetse ko nabo ubwabo nk’ababyeyi bahindutse bikabafasha gukurikirana neza abo bana.
Ati” Umuryango RDSO wadufashije byinshi kimwe na n’uy’umunsi bitewe n’inyigisho twahawe, ubukangurambaga hirya no hino aho dutuye kuko batwigishije ko umwana ufite ubumuga, tugomba kumwakira mu muryango tukamenya ko twamubyaye.
Down Syndrome ikimugaragaraho neza jye n’uwo twashakanye twahoraga ducyocyorana umwe ashinja undi ko ariwe wabigizemo uruhare, abaturage bakavuga ko kuba ameze gutyo byatewe n’imyuka mibi yo miryango tuvukamo cyakora byarahindutse, ahubwo niwe mwana witaweho cyane kandi tumuhozaho ijisho ugereranyije na mbere tutarabyakira neza gusa inama nagira abandi ni ukumenya ko uburenganzira buhabwa abandi nawe yaburemewe kuko arashoboye”.
Prof Dr. Mutesa Leon , Chairman wa RDSO akaba impuguke mu kuvura indwara zigendanye n’uruhererekane n’uturemangingondangasano, ahamya ko guheza umwana ufite ubumuga bimugiraho ingaruka kuko bituma uburwayi bwe budakurikiranywa hakiri kare.
Agira ati” Nk’ubu mwabonye ko abana dufite baturuka mu bice byo hirya no hino by’u Rwanda tuba twagerageje kubegera tukanabahuriza hamwe ariko hari abandi bakiri mu bice by’igiturage, aho abo bana bavuka bakabaheza,bakabita ya mazina mabi atagikoreshwa, abitwa ibigoryi n’andi mazina mabi asesereza. Iro hezwa rero ribagiraho ingaruka kuko badakurikiranwa hakiri kare nko kubagorora, Physotalapie, kubigisha kuvuga, kubigisha icyo bakikorera, bakazwanwa bafite imyaka itatu , ibyo rero binatuma bagwingira, ababyeyi icyo tubasaba ni ukwita ku mwana kandi akamwakira mu muryango nk’abandi”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango RDSO(Rwanda Down Syndrome Organisation), Edwige Musabe, yabwiye ATV ko abafite uburwayi bwa Down Syndrome bagomba guhabwa uburenganzira nk’ubw’abandi kuko icyo undi yakora uburwaye nawe yagikora.

Ati” Bafite uburenganzira nk’ubwandi bose ntibahabwe akato kugirango umwana nakura azakure yumva ko ashoboye kandi yakiriwe na buriwese, abarimu aho bari hose ni ukwkaira aba bana mu mshuri bakabashyiriraho gahunda yabo, burya hari gahunda yabo REBifite yari ikwiriye kuba iri mu bigo ariko kubera itaragera ahantu hose usanga abana bari mu rugo, besnhi ntibarabasha kugera mu ishuri. Leta nayo turayisaba ko iyo gahunda ihabwa ubushobozi, hakaboneka abarimu bahagije bakurikirana aba bana, mwabibonye ko dufite abazi gusoma no kwnadika, ni ikimenyetso kigaragaza ko bashoboye”.
Ubusanzwe Down Syndrome ni indwara ikomoka ku kuba umuntu yavutse afite uture,mangingo ‘chromosomes’ turenze utwo umuntu usanzwe avukana. Iyo bigenze gutyo bigira ingaruka ku mikurire y’ingingo n’imikurire y’ubwonko bw’umwana.
Nubwo Down Syndrome idashobora gukira, abantu bayifite iyo babonye ubufasha hakiri kare ari ubw’ubuvuzi n’ubw’uburezi, bashobora kugera kuri byinshi mu mibereho yabo.
Bashobora kandi kuvuka bafite ibibazo by’umutima hamwe n’ibibazo byo mu mara.
Abana bavukanye Down Syndrome bakunze kugira ku mubiri ibimenyetso birimo nk’amaso asa nk’areba hejuru kandi batinda kumenya kuba bakwikorera buri kintu no kuvuga.
Imibare ya NCPD yo muri Kamena 2025, y’ibanze y’ubushakashatsi ku bantu bafite ubumuga mu Rwanda yagaragaje ko abafite ubumuga 145 362 bangana na 25,8% bafite akazi, naho 317 360 bangana na 56,4% nta kazi bafite, mu gihe 99 462 bangana na 17,7% nta makuru yabo ahagije yamenyekanye.
Abafite ubumuga muri rusange bangana na 562 184, muri bo abantu 250 563 bangana na 44,5% ni ab’igitsina gabo, ab’igitsina gore ni 310 838 bangana na 55,2%, mu gihe abangana na 783 bangana na 0,3% nta makuru ahagije ku mibereho yabo yamenyekanye.



Prof. Dr Mutesa Leon, Chairman wa Rwanda Down Syndrome Organisation


