Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Werurwe 2026, Nibwo abagabo babiri bivugwa ko ari Abanyarwanda bo mu mudugudu wa Kiryanongo muri Bananywa, mu karere ka Kyankwanzi muri Uganda, bishwe n’abaturage nyuma yuko inzu babagamo isanzwemo ibice by’umubiri w’umuntu.
Amakuru avuga ko aba baturage basatse urwo rugo rwabagamo Semasaka na Hakiza Damascene noneho basangamo ibice by’umurambo w’umugore ukomoka mu mudugudu wa Nakabugo wari umaze iminsi aburiwe irengero, bimwe biri mu mufuka.
Aba bagabo bamaze kwicwa, umuyobozi w’umudugudu wa Kiryanongo yatabaje Polisi ikorera muri Bananywa, na yo itabaza abo ku rwego rw’akarere kugira ngo bakore iperereza nkuko IGIHE cyabyanditse.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu ntara ya Wamala, SSP Luke Kigozi, yamaganye ubu bugizi bwa nabi, asobanura ko iperereza ryatangiye ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu nzu y’aba bagabo n’urugomo bakorewe.
Umurambo wa Semasaka, Hakiza n’uw’umugore wasanzwe mu nzu yabo yajyanywe mu kigo nderabuzima cya Ntwetwe kugira ngi ikorerwe isuzuma.
