Yanditswe na Dushimimana Elias
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Werurwe 2026, Nibwo kuri BTN TV, hatangiye ikiganiro gishya ’Friday Airline’ kizajya gikorwa na Anita Pendo na DJ Bissosso, bubatse izina mu itangazamakuru ry’imyidagaduro.
Ni ikiganiro gitangiye nyuma y’igihe bitangajwe ko bitegura kongera gusubukura ikiganiro ’Friday Airline’ bari basanzwe bakora kuri Televiziyo Rwanda nkuko byatangajwe ku mbuga nkoranyambaga za BTN TV Rwanda. Kizajya kiba mu ijoro kuva ku isaha ya 22h00′ nyuma y’amakuru.
Ubwo iri tangazo ryamaraga kujya hanze, abakunzi babo na BTN TV byu mwihariko, bahise barisamira hejuru bitewe n’urukundo babakunda, aho bamwe banagaragaje ko ntawe ukwiye gusinzira atumvishe amakuru atangazwa n’ibi byamamare byamaze gushinga imizi mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.
Aya makuru yahamikwe n’Umuyobozi wa BTN TV, Ahmed Pacifique, Aho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko igihe cyageze. Ati “Urebye habayemo utuntu twari tugishyira ku murongo ariko ubu noneho navuga ko byose byarangiye. Ikiganiro cya mbere kiraza gutambuka kuri uyu wa 6 Werurwe 2026 kandi nizeye ko bizagenda neza.”


