Yanditswe na Dushimimana Elias
Kuri uyu wa 07 Werurwe 2026, Nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko Iran ishobora kugabwaho ibitero bikomeye ugereranyije n’ibiherutse.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byavuze ko Trump yemeje ko hongerwa ibice byagabwaho. Ati “Uyu munsi Iran irahanwa bikomeye! Hitawe ku bigomba gusenywa n’abagomba kwicwa, kubera imyitwarire mibi ya Iran, hari ahantu n’abantu bitari mu mubare w’ibigabwaho ibitero kugeza none.”
Trump yavuze ko Iran kuba yasabye ibihugu bituranye kubera ibitero yabigabyeho bigaragaza ko yatangiye kumanika amaboko.
Intego za Donald Trump muri iyi ntambara zisa n’izirimo gutegura inzira yo guhirika ubutegetsi bwa Repubulika ya Kiyisilamu ya Iran, ubwo butegetsi bushobora kwihorera kumena amaraso kugira ngo bukomeze kubaho, nk’uko bivugwa n’umuhanga mu by’imibereho y’abaturage Azadeh Kian, aganira n’umunyamakuru Aabla Jounaidi, wo muri serivisi mpuzamahanga ya Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).
Nyuma y’ibitero by’indege bya Amerika na Isiraheli ku butaka bwa Irani, Ikigo cy’ubwikorezi bw’indege cy’u Burusiya (Rosaviatsia) cyatangaje kuri uyu wa Gatandatu ko ingendo z’indege ziva mu Burusiya zigera muri Irani na Isirayeli zahagaritswe, kugeza igihe hazatangarizwa andi mabwiriza.
Iran yatangaje ko kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishoye mu ntambara bahanganyemo na Isiraheli ikagaba ibitero; bizagira ingaruka z’igihe kirekire.
Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi yavuze ko ibyo bitero ari iby’ubugome kandi bigiye kubyara akaga gakomeye.
Ku ruhande rwa Isiraheli yo yagaragaje ko yishimiye ibyakozwe na Trump kuko bishimangira ubudahangarwa bwa Amerika n’umuhate wayo mu guhashya ibikorwa bibi bya Iran.
Dushimimana Elias@Inkuruzacu.rw
