Yanditswe na Dushimimana Elias
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2026, Nibwo mu Murenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, habereye impanuka iteye ubwoba yapfiriyemo abantu 11 abandi barakomereka.
Iyi mpanuka yabaye ahagana Saa Munani z’igicamunsi, mu Kagari ka Nengo, Umudugudu wa Nyaburanga, aho ikamyo yo mu bwoko bwa BENZ yagonze ibinyabiziga n’abanyamaguru bari ku ruhande rw’umuhanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yatangaje ko iyo kamyo yabanje kugonga moto yari itwaye abantu babiri, bahita bitaba Imana.
Yagize ati: “Iyi kamyo yanagonze abantu babiri bagendaga mu muhanda, bapfiriye ku bitaro. Yongeye kugonga indi modoka yarimo abantu barindwi, batandatu bahita bapfa, umwe arakomereka nyuma y’uko aguweho na kontineri yari itwawe n’iyo kamyo.”
BTN dukesha iyi nkuru itangaza ko mu mibare rusange, abantu 11 ni bo bamaze kwemezwa ko bitabye Imana.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko k’uwari utwaye ikamyo.
Yagize ati” Impanuka yetewe no kutaringaniza neza umuvuduko, Turasaba abashoferi bose kujya bashishoza, bakagenzura umuvuduko bakurikije imiterere y’umuhanda mu rwego rwo gukumira impanuka”.
