Yanditswe na Dushimimana Elias
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026, Nibwo mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba, hahembwe imirenge ibiri yahize iyindi mu guhanga udushya irimo Umurenge wa Munyiginya imaze kuba ikimenyabose mu kwegukana ibihembo binyuze muri iryo rushanwa ryi guhanga udushya.
Uretse Umurenge wa Munyiginya wahawe igihembo cya Miliyoni 2 Frw kubera gahunda(agashya) yitwa ” Iwacu Heza”ifasha gukemura ikibazo cy’isuku nke, hahembwe kandi Umurenge wa Kigabiro wahembwe binyuze muri gahunda ya ” Twite ku Mwitero Wacu” yagize uruhare mu kugabanya amakimbirane mu miryango.
Uyu murenge wa Munyiginya wari uherutse kwegukana ibindi bihembo birimo icyo baherutse guhabwa muri 2025 kubera gahunda yitwa “Umutuzo mu Gacaca” yatangijwe n’ubuyobozi bw’umurenge igamije gukemura amakimbirane hagati y’abashakanye aho basanga abaturage mu ngo zabo bakabaganiriza.
Gahunda y’Umutuzo mu gacaca yatangijwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamgana igamije gukemura amakimbirane hagati y’abashakanye aho basanga abaturage mu ngo zabo bakabaganiriza aho buri wa Gatanu itsinda ririmo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, uhagarariye abagore, umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ushinzwe irangamimerere ndetse n’umuntu uvuga rikijyana mu Mudugudu runaka.
Baragenda bakajya muri rwa rugo rufitanye amakimbirane bakaganira na rwo bisanzuye, uwo muryango ukababwira ibibazo ufitanye bakawugira inama ndetse na nyuma bakajya bakurikirana ko inama bawuhaye zishyirwa mu bikorwa. Itsinda nk’iri kandi riri ku Kagari ndetse no ku Mudugudu.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Ruhangaza Brigitte, yavuze ko bajya gutangiza ubu buryo bw’Umutuzo mu Gacaca, babonaga hari ibibazo byinshi by’amakimbirane babikemura ntibitange ibisubizo neza.
Agira ati ‘Buriya umuturage iyo ugiye ukamwegera ukamusanga mu rugo buriya ni bwo akubwira neza ibibazo afite ari kumwe n’umuryango noneho mukicara mukabivugaho neza atari nka kuriya agusanga mu biro umufitiye akanya gato, wifuza no kwakira undi muntu uri hanze, hari n’igihe ka kanya gato atakubwira yisanzuye.”

Gitifu Ruhangaza akomeza avuga ko gusanga umuturage mu rugo bibafasha mu kubabwiza ukuri ikibazo gihari kandi bakabivuga bisanzuye. Yavuze ko iyo bagiyeyo bwa mbere ikibazo ntigikemuke basubirayo ku buryo bahava babonye umwanzuro mwiza.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye cyane Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihuguyateguye iki gikorwa cyo gushimira abahanze udushya kuko bigira uruhare mu kwishakira ibosubizo by’ibibazo byugarije abaturage kandi bigatera ishyaka n’abandi.
Guverineri Rubingisa kandi yaboneyeho gushimira abayobozi n’abaturage ndetse anabasaba gukomereza aho bagakora ibikorwa by’intangarugero, bagaharanira kugira imidugudu itarangwamo icyaha, kwimakaza isuku hose no kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kuko byangiza ubuzima bw’abaturage.



Uhereye ibumoso: Visi Meya w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe iterambere ry’Ubukungu,Kagabo Richards Rwamunono, Visi Metya ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne, Gitifu w’Umurenge wa Munyiginya, Ruhangaza Brigitte(Hagati), Meya w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjabu(iburyo)


Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence(iburyo) asaba abaturage n’abayobozi kuba intangarugero
