Yanditswe na Dushimimana Elias
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026, Nibwo Umurenge wa Muhima washyikirijwe igihembo na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu binyuze muri gahunda yo guhanga udushya, imirenge ihataniramo ibihembo, mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.
Ruterana Bonifasi, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ushinzwe imiyoborere, ubwo hatangwaga igihembo giherekejwe na Cheque ya Miliyoni 1 Frw, yavuze ko Minaloc buri mwaka itegura amarushanwa ahuza imirenge itandukanye mu gihugu hose, aho buri murenge uzana umushinga wawo ugahatana n’indi noneho utsinze ugahembwa nyuma yo gusuzuma uko yitwaye.
Uyu muyobozi ushima cyane Umurenge wa Muhima watsindiye igihembo buinyuze mu Gashya wahanze kitwa ” Muhima mu Isura ya Nijoro”, yakomeje avuga ko mu irushanwa basoje hahatanyemo imishinga 118 mu byiciro bibiri noneho nyuma yo kuyisuzuma 54 basanga ariyo yujuje ibisabwa noneho imishinga 30 aba ariyo ihiga indi.
Yagize ati” Mu byuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(Minaloc), irashimira byimazeyo Umurenge wa Muhima wahanze agashya ” Muhima mu Isura ya Nijoro” ikemera guhatana ndetse ikanatsinda indi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali. Ni intambwe ikomeye, yaba mwe, abahatanye n’abatarahatana na rimwe mutekereze ibiri imbere, muzahatane ubutaha, mushobora kongera gustinda kuko murashoboye.
Ibyo mwakoze bigaragaza urwego rwiza rw’imiyoborere mufite ikindi kandi bigaragaza intumbero n’intego mufite, Mwatsinze mubikwiye kuko mu mishinga 118 yari ihatanye, 54 ikaba ariyo yujuje ibisabwa hagatsinda 30 birumvikana ko “Muhima mu Isura ya nijoro” yaziye igihe kandi yatanze umusaruro, Agashya ka Muhima kajyanye n’Umujyi wa Kigali kuko kajyanye n’isuku, muri abo gushimirwa iteka kuko muri intangarugero ku bandi bakwiye kubigenza gutyo”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima. Mukandori T. Grace nyuma yo gushyikirizwa igihembo batsindiye akanakishimira yavuze imva n’imvano n’icyatumye besa imihigo.
Yagize ati” Mbere na mbere mu izina ry’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima turashimira cyane Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(Minaloc) yadushyikirije iki gihembo ndetse tukanashimira abaturage n’abayobozi bose twafatanyije tukesa umuhigo twari twihaye. Muhima mu Isura ya Nijoro ni agashya twahanze mu rwego rwo gutuma Umurenge wacu uhorana isuku yaba ku manywa cyangwa nijoro”.
Gitifu Mukandori akomeza ati” Nyuma yo kubona ko ku manywa hari amakompanyi adufasha mu isuku, amakoperative akora isuku ku buryo ku manywa Muhima yabaga yaka igaragara neza kubera isuku ariko nijoro dutangira kuhatekerezaho bitewe n’imyanda ishobora kuhakwirakwiza bitewe nuko mu murenge wacu habarizwa amasoko atandukanye aremwa n’abaturage baturutse hirya no hino kandi bamwe baza mu rukerera butaracya bakaba bahajugunya imyanda y’ibyo bacuruza banataha n’ijoro ugasanga hari ahasigaye imyanda, muri urwo rwego twaricaye turebera hamwe igisubizo cy’iyo myanda nibwo twiyemeje guhanga agashya kitwa ” Muhima mu Isura Nshya, hatangizwa ubukangurambaga ku buryo gahunda ya tujyanyemo yahise ishyirwa mu bikorwa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe wifatanyije n’abaturage mu muganda rusange wabereye mu kigo cy’amashuri abanza cya Muhima, ahatangiye kubakwa ibyumba by’amashuri mu minsi ishize ndetse akaba n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango watangiwemo ibihembo, yagaragaje ko gahunda ya tujyanemo ireba buri wese kuko kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byugarije abaturage ni intambwe nziza kandi ikomeye.
Minisitiri Ambasaderi Nduhungirehe waboneyeho gusaba abaturage kugira uruhare mu mutekano w’igihugu yagize ati ” Turashimira cyane ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima kuva ku rwego rw’Umurenge kugera ku buyobozi bw’isibo ndetse n’abaturage muri rusange kuko kwesa imihigo ni intambwe nziza kandi igaragaza ko musenyera umugozi umwe. Buri wese agomba kwiyumvamo ” Gahunda ya Tujyanemo”, yishakamo ibisubizo ikindi muharanira ko umutekano wacu ugenda neza, rero mukomereze aho”.




Minisitiri Ambasaderi Olivier Nduhungirehe ari kumwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alex bifatanyije n’abaturage mu muganda rusange

Gitifu w’Umurenge wa Muhima Mukandori T.Grace(uwa kabiri uturutse iburyo) ubwo yari ari mu muganda rusange

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Muhima rwiyemeje kubaka igihugu, ntibatanzwe mu gikorwa cy’umuganda rusange

Uhagarariye Inama y’Iguhugu y’Abagore mu Murenge wa Muhima, Uwashema Claudine(ibumoso) ari gufatanya n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Umutoni sandrine(Iburyo)


Amafoto: Mugaruka Silas Kabera (Executive Secretary of Tetero Cell)
