Yanditswe na Dushimimana Elias
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 26 Gashyantare 2026, Nibwo mu Mudugudu w’Ururembo, Akagari ka Amahoro, mu Murenge wa Muhima, mu Karere ka Nyaryugenge, inzego z’umutekano ku bufatanye n’abaturage zahafatiye abasore babiri bagerageje kwiba tekefoni y’umuntu wari utwaye imodoka kubwo amahirwe bagafatwa batararenga umutaru.
Amakuru ATV yahawe na bamwe mu baturage barimo abafashe aba basore bafite akaboko karekare, avuga ko ubwo imodoka yari iri mu muhanda rwagati uturuka ku Bitaro bya Muhima hafi ya Feu Rouge, aba bajura bagerageje kujijisha umushoferi wari uyitwaye, aho umwe yaje akamwegera akumubwira ibintu bataziranyeho undi bikamucanga noneho mu gihe arebye ku ruhande asanga hari undi musore wari gukura telefoni imbere mu modoka yacishije akaboko mu rugi rwayo.
Bakomeza bavuga ko bakimara gukuramo iyo telefoni iri mu bwoko bwa Samsung, bagerageje kwiruka bahunga ariko ntibarenga umutaru bitewe nuko bahise bafatwa n’ababarebaga biba iyo terefoni biganjemo abamotari babirutse inyuma bavuza amahoni.
Bagize bati” Aba basore mubona bambaye neza gutya, twatunguwe no kubona basagarira umukire wari uri mu modoka yari iri muri ambutiyaje hafi ya feu rouge noneho umwe aramwegera akajya amubwira ibintu ariko ukabona ko atabyumva neza ariko hirya ku wundi muryango hari umusore, tubona akinguye urugi rwayo akuyemo telefoni yo mubwoko bwa Samsung, bahita bishyira bugeri bariruka natwe nibwo twabirutse inyuma, abamotari babavugiriza amahoni bituma batangwatangwa barafatwa.
Aba bajura baturwanyije, wabonaga ko bashize ubwoba. Gusa icyio dusaba ubuyobozi ni ukubakanira urubakwiye kandi tunashimira cyane ubuyobozi nk’inzego z’umutekano, rwose abanyerondo ba Muhima bongezwe amafaranga kuko batabariye ku gihe”.
Aba baturage kandi banatangarije ikinyamakuru INKURUZACU (Inkuruzacu.rw) ko kudakura amaboko mu mifuka ariyo ntandaro y’ubujura kuko hari abifuza kurya badakora.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, ushimira uruhare abaturage bagira mu kurwanya ubujura, ku murongo wa Telefoni yahamije iby’aya makuru ndetse anavuga ko abibye bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi mu Murenge wa Muhima.
Yagize ati” Nibyo koko abo basore bafashwe ubwo bari basagariye umugabo wari utwaye imodoka bakamwiba terefoni ye kubwo amahirwe bagafatwa n’abaturage ku bufatanye n’abayobozi byu mwihariko inzego z’umutekano. Kuri ubu bafungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Muhima, dosiye zabo ziri gutunganywa ngo zishyikirizwe ubugenzacyaha kuko ibyo bakoze bigize icyaha. Tuboneraho gushimira abaturage batabarira ku gihe kandi twibutsa ko kwiba bitemewe kuko bigize icyaha, abakibitekereza bisubireho bakure amaboko mu mifuka bakore”.
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yagaragaje ko ibyaha byiganje muri sosiyete nyarwanda birangajwe imbere n’ubujura aho mu mwaka wa 2024/2025 w’ubucamanza hinjiye dosiye zirebana n’ubujura zirenga ibihumbi 13 mu nkiko.
Itegeko riteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cy’ubujura ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2 Frw.
Uwagihamijwe ashobora gutegekwa gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu.


Inzego z’umutekano zatabariye ku gihe
INKURUZACU.RW
