Yanditswe na Dushimimana Elias
Mu gihugu cya Sénégal hari kwiga umushinga w’itegeko ugamije gukaza ibihano ku baryamana n’abo bahuje ibitsina.
Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu ku wa 24 Gashyantare 2026, yavuze ko uyu mushinga w’itegeko ugena ko uwaryamanye n’uwo bahuje ibitsina ashobora guhabwa igifungo cy’imyaka 10 nk’igihano gikomeye kurenza ibindi. Imike umuntu ashobora gufungwa ni itanu. Uyu mushinga w’itegeko wamaze gushyikirizwa abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Yagize ati “Umuntu wese ukora iki cyaha kinyuranyije na kamere azahanishwa igifungo cy’imyaka 10 muri gerereza.”
Kuryamana kw’abahuje ibitsina bisanzwe ari icyaha muri Sénégal, gusa byahanishwaga igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka itanu.
Sénégal yongeye gushyira imbaraga mu guhana abaryamana bahuje ibitsina nyuma y’uko mu kwezi gushize Polisi yo muri iki gihugu yatangaje ko yataye muri yombi abagabo 12 bakekwaho iki cyaha. Kuva icyo gihe abamaze gufatwa barenga 30.
