Yanditswe na Dushimimana Elias
Ku wa Kane tariki ya 26 Gashyantare 2026, Nibwo Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa witwa Claude Muhayimana ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, yasabiwe igifungo cy’imyaka 15 n’Ubushinjacyaha bw’Uburukiko rwa Rubanda.
Iki gifungo agisabiwe nyuma y’uko mu 2021 Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris rwari rwamuhamije icyaha cyo kuba icyitso muri Jenoside no mu byaha byibasiye inyokomuntu, rukamukatira igifungo cy’imyaka 14. Muhayimana yahise ajuririra icyo cyemezo, bituma urubanza rusubirwamo.
Ubushinjacyaha bwemeza ko ibimenyetso byatanzwe mu rukiko bigaragaza ko Muhayimana yagize uruhare mu gutwara Interahamwe zajyaga kwica Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye (ubu ni mu Ntara y’Iburengerazuba).
Bushingiye ku buhamya bw’abatangabuhamya no ku zindi nyandiko zatanzwe mu rukiko, bushimangira ko ibikorwa bye byagize uruhare mu bwicanyi bwahitanye ubuzima bw’Abatutsi benshi nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Ku rundi ruhande, abamwunganira bakomeje guhakana ibyo ashinjwa, bavuga ko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ko ibimenyetso bimushinja bidahagije cyangwa bidafite ishingiro.
