Yanditswe na Dushimimana Elias
Imvura nyinshi yaguye kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026, yateye inkangu yahitanye ubuzima bw’uwahoze ari Umupolisi Mukuru wari mu kiruhuko cy’izabukuru wari utuye mu Karere ka Gasabo.
Amakuru avuga ko nyakwigendera CSP (Rtd) Kamanzi Richard w’imyaka 57 y’amavuko, urukuta rufata ubutaka rwasenyukiye ku nzu ye iherereye mu Mudugudu wa Rindiro, mu Kagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, ahasiga ubuzima.
Ibyo biza byabaye ahagana saa saba z’amanywa nyuma y’uko amazi yavaga mu rugo rw’umuturanyi utuye haruguru ye yacengeraga icyo gikuta cyari cyubakanywe n’urupangu, bikarangira kigwiriye inzu ye.
Bivugwa ko icyo gikuta cyahise kigwira icyumba CSP (Rtd) Kamanzi aryamye arimo kuruhuka.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yemereje itangazamakuru iby’ibyo byago byatwaye ubuzima bwa CSP (Rtd) Kamanzi.
Yagize ati: “Dufashe mu mugongo umuryango we ku bwo kubura umuntu. Icy’ibanze twahereyeho ni ukubashakira icumbi kubera ko inzu babagamo yasenyutse.”
Yasabye abaturage kujya bigengesera mu bihe by’imvura, anabasaba kujya bafata cyangwa bayobora neza amazi yo mu ngo zabo mu gukumira ibyago bishobora guterwa n’imvura y’impangukano.
CIP Gahonzire yakebuye kandi abagenda mu mvura, abugama munsi y’ibiti cyangwa abafunga imiyoboro y’amazi, asaba n’ababyeyi kujya bagenzura abana babo by’umwihariko mu bihe by’imvura nkuko Umuseke ubitangaza dukesha iyi nkuru.
Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro Bikuru bya Gisirikare, mu gihe umuryango wo urimo gutegurirwa kwimurwa aho hantu.
Kugeza ubu CSP (Rtd) Kamanzi Richard yari umwe mu Bayobozi bakuru muri Kompanyi y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Trinity Metals ikorera mu Karere ka Rulindo n’Akarere ka Rwamagana mu mirenge ya Musha, Munyiginya na Mwulire. Iyi kompanyi yaje kuhakorera isimbuye iyitwa PIRAN Rwanda ltd.
Nyakwigendera Imana imuhe iruhuko ridashira!


