Yanditswe na Dushimimana Elias
Ku wa Gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2026, Nibwo umusaza w’imyaka 76 wo mu Mudugudu wa Rwinkuba, Akagari ka Gashashi, Umurenge wa Karengera mu Karere ka Nyamasheke, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 amushukishije 5000 Frw.
Amakuru avuga ko ku itariki ya 19 Gashyantare, Ukekwaho yahengereye umugore we yagiye gucuruza ibiribwa mu isantere ya Kigali agashuka uyu mwana w’umukobwa baturanye akajya iwe akamusambanya noneho icyo gikorwa kirangiye uwo mukobwa amusaba amafaranga 5000 Frw yari yamwemereye, undi arayabura bituma umukobwa yisaza kubwo amaburakindi umusaza yemera kumugwatiriza telephone ya smart phone.
IGIHE dukesha iyi nkuru cyanditse ko ubwo umugore w’uyu musaza yari atashye avuye gucuruza yabajije uwo musaza aho telefoni yaguriwe n’abana be batuye i Kamembe iri, umusaza avuga ko uwo mwana w’umukobwa yayimwibye.
Mu gukurikirana icyo kibazo, uwo mwana w’umukobwa yavuze ko iyo telefoni ari umusaza wayimuhaye nk’ingwate ya 5000Frw yari yemeye kumuha mbere y’uko baryamana.
Umuturage w’umuryango w’uyu mukobwa yavuze ko uwo mukobwa yavuze ko ayo 5000Frw harimo 2000Frw umusaza yari yamushukishije ku nshuro ya mbere nabwo ntayamuhe, ibyatumye ku nshuro ya kabiri amubeshya ko aramuha 5000Frw harimo na 2000Frw yo ku nshuro ya mbere.
Yagize ati “Ababyeyi b’umukobwa babyumvise baguye mu kantu bumva ko bidashoboka uwo mwana abarondorera ibikoresho yabonye mu cyumba cy’uwo musaza n’aho buri gikoresho giherereye bituma batangira kwizera ko ibyo avuga byaba ari ukuri”.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie yemeje ko uyu musaza afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Karengera.
Agira ati “Ababyeyi, bakwiye kumva ko bafite inshingano yo kurera abana babo, bakamenya aho bari n’imibereho yabo, kugira ngo ibyo umwana agombwa abibone abikuye ku babyeyi kuruta kubikura ku bamushuka”.
Visi Meya Mukankusi yasabye abana kunyurwa n’ubuzima babayemo no kumva ko ibyo bakeneye badakwiye kubibona babishukishijwe n’ababangiriza ubuzima.
Umusaza ukekwa yahise afungirwa kuri RIB sitasiyo ya Karengera mu gihe umukobwa yahise yoherezwa kuri isange one stop center y’ibitaro bya Bushenge.
