Yanditswe na Dushimimana Elias
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gashyantare 2026, Nibwo mu Murenge wa Tumba, mu Karere ka Rulindo, habereye impanuka yapfiriyemo umukobwa wari ugiye gusezerana mu Kiliziya kuri Paroisse ya Rulindo.
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko iriya mpanuka yabaye ubwo umushoferi yari ananiwe gukata imodoka kubera umuvuduko yariho, imodoka ikubita umukingo igusha urubavu.
Yagize ati “Hapfuye umuntu umwe, hakomereka abandi bantu 9 byoroshye bamwe bagiye kuvurirwa ku Bitaro bya Nemba abandi bagiye ku Kigo Nderabuzima cya Tumba.”SP Kayigi Emmanuel avuga ko hari icyizere ko abagiye kwa muganga bitabwaho bagataha.
SP Kayigi yasabye abategura urugendo kubikora kare kuko bibafasha kugenda batuje, kugira ngo bagere aho bajya amahoro.
