Yanditswe na Dushimimana Elias
Ubwo Yvan Muziki yamurikiraga muri Kigali Universe, album ye ya mbere yise ‘Inganzo ntahangarwa’, mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 13 Gashyantare 2026, yatunguranye yambika impeta umuhanzikazi Marina ubwo bari ku rubyiniro bemeranya kurushinga.
Iki gitaramo cya Yvan Muziki cyahuriyemo abahanzi b’ibyamamare bitandukanye barimo Intore Massamba, Jules Sentore, Itorero Inyamibwa na Kidum Kibido.
Ubwo yari ku rubyiniro yageze hagati atera indirimbo yakoranye na Marina, uyu mukobwa azamuka ku rubyiniro yumva ko bagiye kuririmbana bisanzwe noneho bageze hagati yakuyemo impeta ayereka Marina undi abura aho akwirwa kubera ibyishimo, abanza gukuramo izindi mpeta yari yambaye ubundi aratega bamwambika iy’urukundo.
Ibyari igitaramo byahise bihinduka ubukwe inkuru zirahinduka benshi batangira kuganira mu matsinda inkuru y’urukundo rw’aba bahanzi bakunze guhakana mu itangazamakuru ko bakundana nubwo byarangiye babihamirije imbere y’abantu nkuko IGIHE dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Yvan Muziki ari ku rubyiniro hari aho yageraga akaganiriza abakunzi be, nk’igihe yakiraga Marina ngo asusurutse abakunzi be yagize ati “Hano turakubita umuziki bitinde, uyu munsi nibarutse imfura mbereka n’umugeni. Ndabyemerewe!”
Album ‘Inganzo ntashyikirwa’ ya Yvan Muziki yamurikiye abakunzi be iriho indirimbo Feeling yakoranye na Bruce Melodie, Tonight yakoranye na The Ben n’izindi zinyuranye.

INKURUZACU.RW
