Hari urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali rukomeje kumvikana rwinubira imyambarire ya bamwe mu bakobwa izwi nka mpenure ibagaragaza imiterere kuko basanga bitakabakwiye kuko bishyira ku karubanda imyanya yabo y’ibanga.
Bamwe mu rubyiruko rutandukanye mu Mujyi wa Kigali, bemeza ko imyenda migufi abakobwa bambara irimo “amajipo,amakanzu ,Kola,ndetse n’udukabutura n’imyenda ibagaragariza amabere” ko kenshi ibateza ibibazo byinshi bitandukanye nko kubifuza ndetse ibi bigatuma bibashora mu nzira z’ubusambanyi.
Abaganiriye na ATV biganjemo abo mu Karere ka Gasabo na Nyarugenge, bavuga ko iyi mbaro idakwiye mu ruhame dore ko inateza impanuka za hato na hato kubera kubarangarira
Bati” Ku bwanjye sinakwambara mpenure bitewe nuko bihabanye n’umuco wanjye ndetse n’indangagaciro zanjye, nahera he nshyira hanze ku karubanda imyanya yanjye y’ibanga nk’amabere, umukondo n’ibind!.
Abasore b’i Kigali, twaragowe, baratugerageza bamwe tukihangana abatsindwe n’ibishuko bakiyeranja mu bundi buryo gusa twarahagurukiwe ntituzi icyo izo nkumi zigamije pe, impanuka baraziteza kubera kubarangarira, bari kuduhohotera pe”.
Gusa ku rundi ruhande, hari abahamya ko kwambara imyenda migufi ari uburenganzira bw’umuntu kuko bidasobanuye kwimika no kwamamaza ingeso mbi.
Mu gihe cy’iyaduka ry’imyambaro mu Rwanda ku ngoma y’umwami Yuhi Mazimpaka ahasaga mu wa 1609, umuco wo kwambara watangiye guhabwa umurongo mushya, kuko hari hadutse ikintu gishya u Rwanda rwari ruhashye mu mahanga, kije kunganira ibyo bari basanganywe.
Nubwo iyo myambaro yambaraga umugabo igasiba undi, ariko benshi barimo ab’igitsina gore, yabaruhukije umutwaro wari ubaremereye wo kutajya ahabona, wo kutajya mu ruhame no kutisanzura ngo basabane n’abandi, cyane cyane abo badahuje igitsina.
Guhera ubwo, hatanzwe umurongo ko buri Munyarwanda wese agomba kwambara yikwije, cyane cyane ab’igitsina gore kuko ari bo bari babangamiwe cyane. Uko imyenda yagendaga ikwirakwira hose, ni ko n’abantu bari barahejejwe mu bikari no kutikwiza, bahise batangira gusohorokamo buhoro buhoro, batangira kujya ahagaragara nko mu birori by’igihugu, mu isoko n’ahandi.

Kwambara wikwije ni wo murongo byahawe, kuva imyambarire mishya yakwaduka i Rwanda. Igikuru muri ibyo byose, ni uko buri wese yakubahiriza umutimana akajya yambara umwambaro ujyanye n’aho ari cyangwa se agiye.
Imyambarire y’abakobwa n’abagore muri iki gihe ntivugwaho rumwe na benshi. Bamwe bavuga ko basigaye bakabya kwambara imyenda igaragaza ubwambure, ibifatwa nko guta umuco ariko wabaza ba nyiri ubwite bakakubwira ko ari uburenganzira bwabo.
