Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Mutarama 2026, Nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko yafunze abagabo batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred, Mazimpaka Patrick na Nkeramihigo Japhet bakurikiranweho gutangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda babinyujije ku miyoboro itandukanye ya YouTube.
Abaregwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko, Kicukiro na Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje ku byaha bakurikiranweho.
RIB irongera kuburira abantu bose kwirinda gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bunyuranye n’amategeko kandi itazihanganira uwo ariwe wese uzikoresha mu gukora ibyaha.
Barafinda yamenyekanye cyane mu bihe by’amatora y’umukuru w’Igihugu yo mu wa 2017, aho yajyanye ibyangombwa byo gutanga kandidature yo kwiyamamaza kuri Komisiyo y”igihugu y’Amatora.
Yongeye kandi kubikora mu matora ya 2024, ariko kuri izo nshuro zombi, Komisiyo yasanze atujuje ibyangombwa bisabwa.
