Yanditswe na Dushimimana Elias
Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2025, Nibwo umugabo witwa Tuyishime Jean Baptiste wo mu Mudugudu wa Bikuka, Akagari ka Mahoko, mu Murenge wa Kanama,Akarere ka Rubavu, yasanzwe mu mugozi yapfuye, bikekwa ko yiyahuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanama, Nzabahimana Evariste, yavuze ko uyu mugabo yasanzwe yimanitse bikekwa ko yiyahuye.
Yagize ati ” Hari umuturage yabaga mu nzu ya wenyine ari naho akorera. Abantu bamubonye bwa nyuma bamubonye ku wa kane nimugoroba, ku wa Gatanu ahantu aba hasaga nk’ahafunze hegetseho. Ariko ku wa Gatandatu abantu babonye iwe hasa nk’ahafunguye noneho binjiye mu cyumba basanga amanitse mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye.”
UkweliTimes dukesha iyi nkuru yanditse ko Gitifu Nzabahimana yemeje ko uyu mugabo w’imyaka 29 yari afite umugore ariko baza gutandukana, aboneraho gusaba abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare kandi mu gihe bahuye n’ikibazo bakamenyesha ubuyobozi.
INKURUZACU.RW
