Mu Rwanda umuturage wese ugejeje imyaka 18 y’ubukure ategetswe gukora umuganda nk’igikorwa rusange gifitiye abaturage akamaro, kunyuranya n’itegeko bikaba bihanishwa amande y’amafaranga 5.000Frw acibwa utakoze umuganda kugira ngo asimbure ibikorwa yagakwiye kuba yafatanyijemo n’abandi.
Mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Muhima, mu tugari dutandukanye, hakozwe umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2025, abaturage bakoze isuku ahantu hatandukanye,gusibura ruhurura zo ku mihanda y’imigenderano no gusana umuhanda wangiritse uturuka ahahoze gereza ya 1930 ugera kuri ADEPR Muhima. Ku rwego rw’Umurenge wa Muhima, wakorewe mu Mudugudu w’Umwezi, mu Kagari ka Kabeza.
Inkuru iracyanozwa!!!!!!!!!!
