Yanditswe na Dushimimana Elias
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026, Nibwo mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Gahini, hakozwe umuganda wibanze ku gusana no gutanganya imihanda yangiritse bitewe n’imvura, hasanwe umuhanda no gusiba ibinogo biwurimo.
Abaturage bitabiriye uyu muganda bo midugudu itandukanye, babwiye umunyamakuru wa INKURUZACU ko bawishimiye kandi bawungukiramo byinshi bitewe nuko wakemuriwemo ikibazo cyahoraga kibazonga mu ngendo bawukoreragamo kubera ibinogo byatewe n’imvura, aho nk’iyo bategaga moto byabasabaga kwishyura amafaranga menshi kubera iyangirika ryawo kuko ubafasha mu ngendo n’ubuhahirane.
Mutamba Grace wo mu Mududu wa Akabeza, Akagari k’Urugarama, agaruka kuri uyu muganda yagize ati “ Umugand atuwakiriye neza kuko uyu muhanda iyo wakundaga kwangirika iyo imvura yaguye, rero kuhanyura bikatugora kubera ibinogo bikaba byanatuma abamotari bakwigirizaho nkana cyane ko ntamodoka rusange zitwara abagenzi”.
Umumotari ukorera mu Karere ka Kayonza byu mwihariko mu Murenge wa Gahini, yabwiye ikinyamakuru INKURUZACU ko uyu muganda wakozwe muri uyu muhanda wa FAWE ari ingenzi kuri buri wese kuko nk’abatwara ibinyabiziga bakundaga kuhanyura byabagagoraga cyane.
Agira ati “ Bkatwe dutwara ibinyabiziga ntitworoherwaga kuhanyura, moto zicekaguraga, watwara nk’umurwayi ukamurenza hano yabaye igisenzegeri cyane cyane abagore batwite. Ikindi twahoraga duhomesha no kudepansa mugenzi wawe bikagorana uretse guhagarara agacaho, ubwo rero ubuyobozi bwadutekerejeho uyu muganda ukahakorerwa, ni abo gushimirwa cyane, Imana ibahe umugisha”.
Mu kungurana ibitekerezo n’abayobozi no kurebera hamwe uko umuganda wagenzi, aba baturage basabwe cyane kwirinda ibikorwa bibi bisubiza iterambere ryabo, kwirinda ibiyobyabwenge ndetse no gukura amaboko mu mifuka cyane cyane urubyiruko aho rwakanguriwe kugendera kure ibikorwa by’ubusinzi n’ubujura.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, washimiye cyane abaturage bitabiriye umuganda, yabasabye kwimakaza umuco w’isuku yaba ku mubiri n’aho batuye ndetse anabasaba guhagurukira ikibazo cy’abana bavuye mu ishuri, ku uwabuze ubushobozi akisunga ubuyobozi bukamufasha gukemura zimwe mu mbogamizi zituma batiga.
Yavuze ati “ Mbere na Mbere, turashimira cyane abaturage mwese mwitabiriye umuganda, yaba abo twahuriye hano, abawukoreye ahandi kuko umuganda ni igikorwa cy’ingenzi, tuwungukiramo byinshi kuko niho tumenyera intege nke zacu, twungurana ibitekerezo ku cyaduteza imbere n’igihugu muri rusange, dusigasire kandi tugire isuku aho turi hose, dutuye ndetse no ku mubiri wacu kuko ni isoko y’ubuzima.
Babyeyi, rubyiruko mureke dufatanye kubaka igihugu, twiteza imbere, dusigasire ibyagezweho. Ntibikwiye ko mu midugudu dutuyemo habarizwa abana bavuye mu ishuri, batiga kubera impamvu runaka, ubushobozi buke ntibukwiye kuba urwitwazo kuko ntacyo Leta itadukoreye, twegerejwe amashuri, ibikorwaremezo rero niba uziko ufite umwana utiga haguruka wegere ubuyobozi ubugezeho ikibazo gihari ariko yige kuko niwe Rwanda rwejo, igihugu gitezeho amakiriro”.
Meya Hategekimana kandi yasabye abaturage kuba kwisonga ku gutangira igihe ubwisungane mu kwivuza, no kwirinda amakimbirane. Ati “ Dukora byinshi byiza ariko ugasanga twirengagije ubwisungane mu kwivuza kandi twarakoreye amafaranga yadufasha, indwara, impanuka biratungurana byose ntawe biteguza, ubwo rero ntibikiwye ko turwara tukabura uko twivuza, Twinde amakimbirane, aho ari tuyarandure kuko ni umwanzi w’iterambere mu muryango ikindi dusigasire ibyagezweho”.
Bamwe mu baturage biganjemo abaturiye uyu muhanda uturuka ku Kigo cy’amashuri cya FAWE ukagarukira kuri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Rukara, mu Murenge wa Rukara, bavuga ko ubuyobozi gutekereza ku kibazo cy’umwijima ukunda kuhagaragara no kunkengero zawo cyane ko ahantiti hadatuwe bityo baboneraho kuhasabira amatara y’umutekano ahabonesha nijjoro.
Biteganyijwe ko mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka hazatangira igikorwa cyo gusana no gutunganya ahangiritse mu miahnda itandukanye, hasiburwa imiferege, hasibwa ibinogo, aho bizatwara ingengo y’imari y’amafaranga asaga Miliyoni 35 Frw , abaturage bagahabwa akazi cyane cyane urubyiruko ndetse ko uko amafaranga naramuka abonetse uyu muhanda uzashyirwamo amatara na kaburimbo.



INKURUZACU/RW @2025
