Yanditswe na Dushimimana Elias
Yoon Suk Yeol wahoze ari Perezida wa Koreya y’Epfo, ku wa Kabiri tariki ya 13 Mutarama 2026, yasabiwe n’Abashinjacyaha bo muri iki gihugu igihano cy’urupfu, bamushinja kuba yaragishyize mu bibazo bikomeye ubwo hatangazwaga ibihe bidasanzwe, bikangwa n’Inteko Ishinga Amategeko ndetse iza no gutora isaba ko yeguzwa mu Ukuboza 2024.
Uyu munyepolitiki, Yoon akurikiranyweho ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi, gukoresha nabi ububasha ahabwa n’amategeko, n’ibindi byaha bifitanye isano no gutangaza ko igihugu kiri mu bihe by’itambara
Ibitangazamakuru birimo na RFI, byanditse ko abashinjacyaha bavuze ko Yoon yari yacuze umugambi wo kugundira ubutegetsi ngo ategeke igihe kirekire mu buryo bw’igitugu.
Banavuze kandi ko nta kwicuza yigeze agaragaza, kandi ko ibikorwa bye byashyize mu kaga Itegeko Nshinga rya Koreya y’Epfo n’imiyoborere ishingiye kuri demokarasi.
Bagize bati “Abagizweho ingaruka cyane n’ibyo yakoze ni abaturage b’iki gihugu. Nta mpamvu n’imwe ishobora koroshya igihano cye, bityo agomba guhanishwa igihano gikomeye.”
Yoon yateje ikibazo gikomeye cya politiki ya Koreya y’Epfo ubwo ku itariki ya 3 Ukuboza 2024 yatangazaga ibihe bidasanzwe byo kuba ubutegetsi bugiye mu maboko ya gisirikare byamaze amasaha atandatu.
Abashinjacyaha kandi banasabye ko uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo, Kim Yong-hyun, ukurikiranywe muri dosiye imwe na Yoon, ahanishwa igifungo cya burundu.
Kim ni umwe mu bantu umunani baregwa kuba baragize uruhare rukomeye muri uwo mugambi wo gushyiraho itegeko ry’ibihe bidasanzwe.
