Yanditswe na Dushimimana Elias
Ku wa Mbere tariki ya 12 Mutarama 2026, Nibwo Umushoramari wo mu gihugu cya Misiri, Hesham Gazar, akaba n’Umuyobozi Mukuru (CEO) wa Leather and More Company, yasuye abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda bibumbiye muri Rwanda Leather Association, nyuma yo kugirira uruzinduko mu Rwanda rugamije kureba amahirwe yo gushora imari mu rwego rw’inganda zitunganya impu z’inyamaswa.
Hesham Gazar, akimara gusura abakora ibikomoka ku mpu, yahise yakirwa kandi agirana ibiganiro na Kamayirese Jean d’Amour, umuyobozi mukuru wa Rwanda Leather Association, aho ibiganiro bagiranye byibanze ku buryo hashyirwaho ishoramari rihamye mu rwego rw’impu, cyane cyane mu gutunganya impu ziva ku matungo magufi n’amaremare, hagamijwe kongera agaciro ku bikorerwa mu Rwanda.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Nyakubahwa Hesham Gazar yavuze ko yishimiye cyane uko yakiriwe ndetse n’ibikorwa yabonye by’abanyamuryango ba Rwanda Leather Association, ibyamwongereye icyizere cyo gushora imari mu Rwanda.
Yagize ati: “Nakiriwe neza kandi ndishimye cyane. Ndi umushoramari mu nzego zitandukanye zirimo ubuvuzi, ubworozi n’izindi. Ngamije kuba umwe mu bashoramari bashora imari mu Rwanda dufatanyije na Rwanda Leather Association dushinge uruganda rutunganya impu. Nzatanga igisubizo vuba, mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri, ariko ntibizarenga ibyumweru bine. Nzava mu Rwanda ntanze umurongo uhamye w’imikoranire.”
Kamayirese Jean d’Amour, Umuyobozi wa Rwanda Leather Association, yavuze ko uku kugenderwa n’abashoramari b’abanyamahanga ari umusaruro wa politiki nziza y’igihugu mu gukurura ishoramari, by’umwihariko uruhare rukomeye rwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame nkuko Hanganews ibitangaza.
Yagize ati: “Turashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame washyigikiye cyane urwego rw’impu rwari rwarasigaye inyuma. Uruzinduko rwe mu bihugu bitandukanye no kugaragaza amahirwe y’ishoramari byatumye abashoramari baturuka mu Misiri batugana. Turateganya gukorana na bo dushyireho uruganda, bityo twambike Abanyarwanda ibikorerwa iwacu.”
Iri shoramari ryitezweho kongera umusaruro mu rwego rw’impu, guhanga imirimo mishya, guteza imbere ubumenyi mu nganda no kugabanya ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga, bigendanye n’icyerekezo cy’igihugu cyo kwihutisha inganda n’iterambere rirambye nkuko DAMK TV ibitangaza dukesha iyi nkuru.



Amafoto: DAMK TV
