Yanditswe na Dushimimana Elias
Ku wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza 2025, Nibwo mu Mudugudu wa Kayibanda, Akagari ka Rugarama, Umurenge wa Nzige, Akarere ka Rwamagana, hatashywe urugo mbonezamikurire rw’abana bato, abahatuye bavuga ko bagorwaga no gukora urugendo rurerure bajyanye abana ku rugo mbonezamikurire rw’abana bato.
Bamwe mu babyeyi bahatuye bemeza ko babangamirwaga nuko abana babo barererwaga mu kigo mbonezamikurire cyari cyubatswe kure yabo, ariko ubu nabo begerejwe urugo mbonezamikurire bubakiwe aho batuye.
Aba babyeyi bakomeza bavuga ko kubakirwa uru rugo mbonezamikurire mu Mudugudu wabo, bizabafasha kwikorera imirimo neza mu gihe bakoreshaga igihe kinini bajyana abana bato mu rugo mbonezamikurire ruri ku biro by’Akagari.
Ahimanishyize Felecite, watanze ikibanza cyo kubakamo urwo rugo mbonezamikurire, yemeza ko uru urugo bubakiwe rugiye gukemura ikibazo cy’ababyeyi babangamirwaga no kohereza abana kure y’aho batuye ku buryo harimo abakoraga urugendo rungana n’ibirometero bitanu.
Agira ati “Njyewe abuzukuru banjye bajyaga kwiga ku kagari ka Rugarama, hari igihe bagiye kwiga imvura irabanyagira, ndavuga ngo ariko Mana waduhaye amashuri, tukabona amashuri y’inshuke, haje igitekerezo cyo kubaka ishuri ry’inshuke, hari ahantu bari babonye ikibanza, ariko barabisiganira maze kumva babisiganiye nganira n’abana, ndababwira ngo uwabaha ikibanza? Abana numva babyumvise vuba, nuko ikibanza nakibahaye gutyo n’umutima mwiza.”
Umwe mu babyeyi avuga ko kubera ko abana bajyanwaga kure, byatumaga nta mubyeyi ubona umwanya wo gukora indi mirimo nkuko UkweliTimes yabyanditse.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umutoni Jeanne, yasabye ababyeyi kwita ku bana babo kandi bakabohereza mu ngo mbonezamikurire rw’abana bato kuharererwa.

Yagize ati”Dukeneye abana bakura neza bagakurira mu ngo mbonezamikurire bakabona kujya mu ishuri. Iyo abana bajyanwe mu rugo mbonezamikurire bibagirira akamaro baba bariye neza, bakanguriwe ubwonko ndetse bakura neza.”
Urugo mbonezamikurire rwubatswe mu Mudugudu wa Kayibanda, rwakira abana 120 rukaba rugizwe n’ibyumba 4 ndetse n’igikoni. Urwo rugo rwubatswe muri gahunda y’umushinga “Turakura” ushyirwa mu bikorwa n’Itorero rya EPR .
Kugeza ubu mu karere ka Rwamagana habarizwa ingo mbonezamikurire 700, zirererwamo abana bato 36,644.

INKURUZACU.RW
