Yanditswe na Dushimimana Elias
Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ukuboza 2025, Nibwo Umukinnyi wo mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cy’u Burundi yapfiriye mu kibuga ubwo Les Gêpièrs du Lac yesuranaga na Never Give Up FC.
Amakuru avuga ko Nyakwigendera Aimée Igiraneza akimara kwikubita hasi yahise ajyanwa kwa muganga gusa yitaba Imana ataragerayo.
Abakinnyi bagenzi bakinanaga muri Les Gêpièrs du Lac babwiye itangazamakuru ko uyu mukinnyi yari yasabwe n’abatoza gukina afite igiceri mukanwa kubera imyemerere.
Iki giceri nicyo gishobora kuba cyatumye Aimée Igiraneza yitaba Imana dore ko ubwo yikubitaga hasi yahise akimira.
Uyu mukino warangiye Les Gêpièrs du Lac itsinze 1-0.


