Yanditswe na Dushimimana Elias
Mu ijoro ryo ku wa 22 Ukuboza 2025, Nibwo impanuka ikomeye y’ikamyo itwara ibikomoka kuri peteroli yabereye ku Kicukiro, yahitanye abantu batanu ikomeretsa abandi icyenda.
Abari hafi y’aho iyi mpanuka yabereye, batangaza ko yatewe n’ikamyo yamanukaga umuhanda wa Nyanza ya Kicukiro irenze kuri Kaminuza ya Mount Kigali itangira kugonga ibyari imbere yayo.
Umuturage wari aho impanuka yabereye yabwiye BTN dukesha iyi nkuru ko ikamyo itwara lisansi yamanutse igeze hagati ihasanga ikamyo y’umweru ipakiye amagi ihita iyikubita iza mu muhanda w’abazamukaga, iyo kamyo na yo ihita ikubita izindi modoka ebyiri.
Yagize ati:”Iriya kamyo yamanukaga iva hariya i Nyanza igeze hano kuri uyu muhanda ujya mu Banyamakuru ni bwo yabuze feri. Hari harimo umuvundo muke, abamotari bari imbere yayo n’izindi modoka byose yakukumbye. Urumva moto yo ihita ibigenderamo kuko nta kiyikingira igira.”
Undi muturage wabonye iyi mpanuka yavuze ko iri mu mpanuka mbi zikomeye abonye kuva yabaho.
Ati:”Iriya kamyo yamanutse irabanza igonga moto zari hafi aho, iyo kamyo yari iyiri imbere na yo ihita…iyi mpanuka ni yo ya mbere ikomeye mbonye kuva nabaho.”
Ababonesheje amaso yabo iyi mpanuka bemeza ko umubare w’abagizweho ingaruka nayo ari abatwara moto n’abagenzi bari bahetswe ndetse n’abandi bari bari mu modoka ntoya.
Umwe yagize ati:”Ubonye izi moto ziryamye zose n’abantu bari baziriho, abo zari zihetse ndetse no muri ziriya modoka nto, urabona n’iriya harimo umuntu wahezemo utaravamo biragaragara ko iyi mpanuka ihitanye abantu benshi n’abandi bakomeretse…”
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iyi mpanuka yahitanye abantu batanu (5), mu gihe hakomeretse abantu icyenda (9).
Yakomeje ivuga ko abakomeretse bari kwitabwaho mu bitaro bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali.
Iyi mpanuka kandi yangije ibinyabiziga birimo imodoka na moto ndetse n’ibikorwaremezo bitandukanye.
Polisi ivuga ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.
Mu Kwakira 2025, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yatangaje ko mu mezi icyenda ya 2025, hari hamaze kuba impanuka 719 zabonetsemo impfu z’abantu.
Muri rusange mu 2021 habayeho impanuka 621 zabonetsemo impfu z’abantu, mu 2022 zigera kuri 676, mu 2023 zigera kuri 761, mu 2024 ziba 751 mu gihe mu mezi icyenda ya 2025 zimaze kugera kuri 719.

