Yanditswe na Dushimimana Elias
Ubuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, bwifurije Abanyarwanda bose kuzaryoherwa n’ibirori by’iminsi mikuru ariko birinda gutwarwa n’iraha ry’akanya gato no gusesagura ndetse n’urubyiruko rusabwa kuba maso muri ibi bihe by’iminsi mikuru, rukirinda ibishuko n’ibindi birangaza bishobora kurushora mu ngeso mbi zirimo ubusambanyi no gukoresha ibiyobyabwenge.
Ibi byagarutsweho ku wa 24 Ukuboza 2025 n’Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjabu, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa INKURUZACU (Inkuruzacu.rw) imbona nkubone, aho yatangaje ko kugeza ubu nk’ubuyobozi bwishimira ko abaturage bamaze guhindura imyumvire yo gusesegarua batibuka ko nyuma y’iminsi mikuru hazakenerwa amafaranga ariko kuri ubu usanga benshi bashishikajwe n’igikurikiraho mu minsi iri imbere nubwo bitababuza kwifatanya n’abandi kwizihiza ibirori by’iminsi mikuru(Noheli n’Ubunani).
Yagize ati” Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwishimiye kwifuriza abaturage bose, aho muri hose kugira ibihe byiza, kwishimira iyi minsi mikuru, Uyu mwaka wa 2026 uzababere amata n’ubuki, ibyo mutagezeho muzabigereho ariko tinabasaba kubigiramo uruhare. Tunashima Imana ko uyu mwaka wa 2025 twese tuwusoje amahoro, abo bitagendekeye neza n’icyo gihe ngo bigende neza.
Ariko tubonereho kubasaba byu mwihariko ababyeyi, uko mwakwizihizi kose iyi minsi mikuru mwirinde iraha, gusesagura kuko ejo abana bazakenera amafaranga y’ishuri, muzakenera guhaha, kwambara, ubwisungane, Tubikore tuzirikana iminsi iri imbere Kandi twirinde kuba umugaragu w’agacupa kuko byadufasha kutishora mu bikorwa bibi, tunaharanira ko tugira uruhare mu mutekano wacu ntakuwuhungabanya”.
Meya Mbonyumuvunyi kandi yanaboneyeho kwibutsa urubyiruko ko iminsi mikuru atari igihe cyo kwitesha agaciro, atari igihe cyo kwishora mu ngeso mbi.
Agira ati” Rubyiruko mu bo twifuriza ibyiza ntitwabibagirwa kuko nimwe mbaraga z’igihugu rero nkamwe Rwanda rw’ejo murasabwa kuba maso muri ibi bihe by’iminsi mikuru, rukirinda ibishuko n’ibindi birangaza bishobora kurushora mu ngeso mbi zirimo ubusambanyi no gukoresha ibiyobyabwenge”.
Ni ubutumwa buje bukurikirana n’ubw’ubuyobozi bw’Umurenge wa Munyiginya

Tariki ya 25 Ukuboza 2025, u Rwanda rwifatanya n’Isi mu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli ufatwa nk’umunsi udasanzwe ku bakirisitu bayemera, kuko bazirikana ivuka rya Yezu wasamwe ku bwa Roho Mutagatifu, akabyarwa na Bikira Mariya. Yezu uyu ni we wacunguye abantu.
Ni umunsi abakirisitu baharira ibitaramo bihimbaza Imana, bakanayishimira ibyo bamaze kugeraho mu gihe abandi bahitamo gutemberana n’abo mu miryango yabo.
