Yanditswe na Dushimimana Elias
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2025, Nibwo Ikigo gihuriza hamwe abashinzwe kwita ku bakozi mu bigo bitandukanye, “People Matters Kigali-Rwanda”, muri Kigali Serena Hotel, cyatanze ibihembo ku bigo, abakozi n’abakoresha babaye indashyikirwa mu gufata neza abakozi bakoresha mu kazi kabo ka buri munsi.
Ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya kabiri, biri mu byiciro 13 bitandukanye, harimo ibyiciro bireba abakozi, aho bakorera, uburyo hatekanye kandi haborohereza gukora kazi.
Abagize iri huriro “People Matters Kigali Rwanda” bagaragaza ko impamvu zituma umusaruro uba muke mu kigo runaka atari ukuba kidakora neza gusa, ko ahubwo bishobora no guturuka ku kuba abakozi bahugira mu gutekereza ku mikoreshereze y’umushara bigatuma badakora uko bikwiriye bityo bikaba byanatuma hari serivisi zitangwa mu buryo butanoze.
Umuyobozi wa People Matters Kigali-Rwanda, Steven Murenzi, yatangarije abitabiriye uyu muhango ko abashimiwe bose haba abakozi, abakoresha ndetse n’ibigo bashingiye ku kazi keza, kagezweho kandi gafata neza abakozi bagomba kwita ku bintu bitangiza ikirere cyangwa ibidukikije.
Yagize ati:“ Uyu munsi umuntu twashimiye ni uwakoze neza ariko atekereza nuko yafasha mu gutunganya aho abantu bakorera uburyo haba ari heza hafite umutekano, hari ubuzima byumwihariko yita kubintu bitangiza ikirere cyangwa ibidukikije ari green.”
Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda iri mu bigo byashimiwe mu byiciro bitandukanye nk’ikigo cyagize umuhate muguha abakozi bacyo imodoka zikoresha amashanyarazi, gushishikaria abakozi kudakoresha amacupa ya purastike no kuzirikana gusiga bazimije amatara y’aho bakorera. Hanashimiwe I&M bank yahisemo ko abakozi bayo bakorera mu nyubako iborohereza mu mikorere kandi yizewe ku mutekano w’umukozi.
Umuyobozi ushinzwe abakozi muri MTN Rwanda, Enock RUYENZI, yavuze ko igihembo bahawe bagikesha gushyigikira gahunda za leta zo gusigasira ibidukikije n’icyaricyo cyose cyakwangiza ikirere.

Ati: “Uko iterambere rigenda riza mu gihugu cyacu tugomba gushyigikira green sustainable endowment, mu biro dukoreramo n’aho abakozi bakorera umunsi ku munsi, kuko bifasha abakozi guhumeka umwuka mwiza kandi bagatanga umusaruro mu kazi kabo.”
NKUBANA John, Umuyobozi wa Compassion international ku rwego rw’igihugu yahawe igihembo ku bikorwa byiza byo kugobotora umwana mu ngoyi y’ubukene akiteza imbere yavuze ko ibihembo bahawe bibiri byabongereye izindi mbaraga zo gukora.
“Iki gihembo kitwongeyemo imbaraga kandi cyatugaragarije ko dukwiye kongera tugahaguruka ntitwumve ko twagezeyo kuko twabonye igihembo,…urugendo ruracyahari abacyiga baracyahari n’abakeneye urukundo, kirimo inyigisho nyinshi cyane.”
Steven Murenzi yasabye ibigo gukomeza gushyiramo imbaraga no kurushaho kwita ku bakozi naho bakorera bakabashyigikira, kuko ari bimwe mu biteza imbere igihugu no gufasha abakozi ndetse n’imiryango yabo kandi bikagarukira n’abakoresha kuko babona umusaruro.

Yagize ati” Mbere na mbere Ndashimira cyane ibigo bigira uruhare mu mibereho myiza y’abakozi babyo, uko bitabwaho yaba mu buryo bw’imishahara ndetse no mu buzima bwo mu mutwe kuko iyo umukozi cyangwa umukoresha basenyeye umugozi umwe bitanga umusaruro mwiza. Abantu nibitabwaho neza ubukungu, igihugu n’ubuzima bizatera imbere.
Uyu muyobozi mukuru wa People Matters Kigali Rwanda akaba anashinzwe abakozi mu Kigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), mu kiganiro n’itangazamakuru yashimiye cyane ibigo byatangiye kumva no guha agaciro k’abakozi bakoresha ndetse ko abantu nibitabwaho neza ubukungu, igihugu n’ubuzima bizatera imbere kuko yaba umukozi cyangwa umukoresha basenyeye umugozi umwe bitanga umusaruro mwiza

Murenzi Steven n’umufasha we ubwo bakurikiranaga umuhango







