Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Ugushyingo 2025, Nibwo byatangajwe ko mu gihugu cya Ghana hapfiriye abantu 6 ubwo habaga igikorwa cyo kwakira urubyiruko rushaka kujya mu gisirikare abandi barakomereka.
Ni amakuru yatangajwe n’umuyobozi mukuru w’agateganyo ushinzwe itumanaho mu ngabo za Ghana, Evelyn Asamoah.
Amwe mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko bamwe mu bashaka kujya mu gisirikare batangiye kujya kuri stade ya El-Wak Sports Stadium iri murwa Mukuru w’iki gihugu Accra sa munani za mugitondo, aho bari bagiye mu myitozo ibemerera kujya mu gisirikare.
Asamoah yavuze ko kubera ubwinshi bw’abari baje muri iyo myitozo barenze ku mabwiriza yo kwinjira bakinjira mu kavuyo ibyatumye abagera kuri batandatu bahasiga ubuzima.
Ati “Abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya bya 37 Military Hospital kugira ngo bahabwe ubutabazi bw’ibanze ndetse ingabo za Ghana ziri gukora ibishoboka byose kugira ngo zite kubagizweho ingaruka n’ibyabaye. Haracyari gukorwa imyiteguro kandi yo kumenyesha imiryango y’ababuze ababo”.
Asamoah yavuze ko ibindi bikorwa bizamenyeshwa nyuma y’uyu muvundo wabaye.
