Yanditswe na Dushimimana Elias
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Ugushyingo 2025, Nibwo imbere y’abaturage, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwamennye litiro ibihumbi 25 by’inzoga yitwa ‘Agakeye’ ifite agaciro ka miliyoni 37 Frw, nyuma yo gusanga ikorwa mu isabune n’itabi, nyamara uwayikoraga yarahawe ibyangombwa byo gukora inzoga zo mu bitoki.
Ni igikorwa cyakozwe nyuma y’aho ubuyobozi bukoreye ubugenzuzi ku benga inzoga bugasanga uruganda B&N home Ltd rwakoraga inzoga bita “Agakeye’’ mu bintu bitemewe batanaherewe uburenganzira.
Uru ruganda rubarizwa mu Murenge wa Rwimbogo mu Kagari ka Kiburara mu Karere ka Gatsibo. Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo abayobozi b’Akarere ka Gatsibo, inzego z’umutekano ndetse na Rwanda FDA basuye uru ruganda basanga rukora ibinyuranye n’ibyangombwa rwahawe.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko uru ruganda rwari rwemerewe gukora kuko rwari rwarahawe n’icyangombwa n’inzego zibifitiye ububasha.
Yavuze ko bakoze ubugenzuzi basanga ibyo rukora ari ibyica Abanyarwanda ari nayo mpamvu bahisemo kubimena ndetse narwo rugafungwa.
Ati “Icyabaye rero ni uko ibyo bagombaga gukora byarahindutse, ibyo bagombye gukorera aha babijyanye ahandi bakora inzoga zirimo Alcohol ya Ethanol, urusenda, itabi mu gihe ibyo bari bemerewe gukora ari inzoga z’ibotoki. Ubu rero ibyo bari gukora bifite ingaruka ku buzima bw’Abanyarwanda.’’
Meya Gasana yavuze ko bemeranyije n’izindi nzego ko ibyafashwe byose bimenwa, uruganda rugafungwa ndetse n’izindi nzoga zakozwe ziri gucuruzwa hirya no hino zikamenwa mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Uyu muyobozi yavuze ko abaranguraga izi nzoga batazabihomberamo ahubwo ko bazishyurwa na nyir’uruganda wakoraga inzoga zitemewe, yabura ubwishyu imitungo ye igatezwa cyamunara bakishyurwa.
Yasabye abaturage kuba maso bakirinda kunywa inzoga zose babonye mu gihe batazi icyo zikozwemo.
Inzoga yitwaga Agakeye yakorwaga n’uru ruganda rwa B&N home Ltd, icupa rimwe ryaguraga 400 Frw. Ba nyir’uruganda bafashe igice cy’imbere bakajya berekana ibintu bakoramo izo nzoga, inyuma mu gikari bahashyira irindi shami ryakorerwagamo izi nzoga mu buryo butemewe n’amategeko.
Mu byo bifashishaga benga izi nzoga zitemewe harimo isabune, itabi, urusenda, alcohol ya Ethanol n’ibindi byinshi bitemewe n’amategeko.
Dushimimana Elias
INKURUZACU@2025
