Yanditswe na Dushimimana Elias
Ubwoba ni bwose ku babyeyi barerera mu bigo by’amashuri bya GS Juru TSS na GS Nyamiyaga biherereye mu Murenge wa Gahini, mu Karere ka Kayonza, aho bavuga ko hari igihe imyuka mibi( ifatwa nk’amajyini cyangwa amadayimoni) iza ikinjira muri bamwe mu banyeshuri bahiga.
Bamwe muri bo baganiriye na Bplus TV dukesha iyi nkuru, bavuze ko hashize igihe kinini abanyeshuri biga muri GS Nyamiyaga, bataka ikibazo cy’iyi myuka mibi ibasanga mu kigo bigamo hanyuma igatangira kubakoresha noneho yajya kubashiramo igasiga hari abacitse integer ku buryo bahita bajyanwa kuvuzwa nubwo abaganga babasuzuma bakabura indwara n’imwe baba bafite.
Bati” Abana bacu ntiborohewe n’amajyini akunda kuza aho biga akaba yabakoresha ibikorwa bigamije ikibi kuko iyo uganiriye nabo nyuma yo kuzanzamuka bakubwira ko imyuka ibinjiramo iri mu masura atandukanye harimo abasore, abakecuru cyangwa abakobwa kandi igiteye impungenge kurushaho ni uko ifata abakobwa gusa. Mu byukuri dukeneye ubufasha bw’amasengesho kuko nk’ababyeyi ntitworohewe na gato kuko isaha n’isaha ishobora kubasiga bapfuye hatagizwe igikorwa”.
Undi ati” Ubundi ni ikibazo twatangiye kumvana abanyeshuri biga muri GS Nyamiyaga kuko ni kenshi tubona abanyeshuri batwarwa kuri moto nyuma yo gufatwa n’iyo myuka mibi, barafatwa bakagira imbaraga nyinshi noneho bagerageza kubaturisha bakarwana ku buryo imbaraga baba bafite utakeka ko ari iz’abakobwa, Dufite ubwoba bwinshi pe!”.
Umunyeshuri INKURUZACU yahaye izina rya Keza uri kwiga muri GS Juru TSS ariko waturutse muri GS Nyamiyaga yabwiye umunyamakuru wa Bplus TV ati “ Nkiri muri GS Nyamiyaga byari bikaze cyane, byaradufataga tukenda guhera umwuka ariko kubera imbaraga z’Imana iyo myuka mibi ikaturekura tudapfuye gusa igitangaje kandi kibabaje ni uko byankurikiranye aho nimutse muri GS Juru TSS”.
Akomeza ati “ Iyo bitwinjiyemo biratuniga, biza mu ishusho y’abasaza, abakecuru, abasore cyangwa abakobwa kandi barebare cyane, mbese baza mu mashusho atandukanye bitewe n‘icyo byifuza kudukoresha. Biratubwira ngo genda wice uriya muntu kugeza ubwo bimukuyoboyeho hanyuma wabyanga bikagukanda umutima, nawe rero kubwo gukiza amagara ugahita ubikora cyakora kubwo amahirwe bakagufata utaramwica”,
Nubwo aba baturage batangaza ibi, ubuyobozi bwa GS Juru TSS buvuga ko ari ubwambere bwumvishe aya makuru nkuko Umuyobozi w’iki kigo, Bahizi Phocas yabihakaniye Bplus TV ku murongo wa telefoni. Ati “ Elias ni ubwambere twumva ayo makuru ni ukuri kw’Imana”.
Cyakora Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Claude Murekezi, ku murongo wa telefoni yatangarije umunyamakuru wa Bplus TV ko hari igihe aya makuru yigeze guhwihwiswa n’abaturage bahegereye ariko hasuzumwe iki kibazo basanga atari ukuri ahubwo biterwa n’imyumvire ya bamwe mu babyeyi baharerera.
Agira ati “ SInemeranya n’ibyo bavuga kuko ni ibinyoma gusa bakomeje gukwirakwiza bitewe nuko ubwo byatangiraga guhwihwiswa, ubuyobozi ku bufatanye n’izindi nzego z’ubuzima harimo Ibitaro bya Gahini, RBC twarahageze, hafatwa abanyeshuri bakekwagaho ubwo burwayi gusa igitangaje ni uko basanze ntakibazo bafite kandi ari bazima. Si ukuri ahubwo abaturage babivuga bitewe n’imyumvire yabo gusa twakongera kuhagera tugasuzumira hamwe ayo makuru”.
Andi makuru INKURUZACU yabashije kumenya, avuga ko iki kibazo cy’imyuka mibi ifatwa nk’amajyini cyangwa abadayimoni, cyabanje kumvikanira muri GS Nyamiyaga noneho abanyeshuri byabagaho baho bimukiye muri GS Juru TSS ibarurwamo abanyeshuri basaga Ibihumbi 2200, ngo iyi myuka irabakurikirana kugeza ubwo ihashinze ibirindiro nkuko bamwe mu bahiga babitangaza
Aba baturage basaba ubufasha bw’amasengesho, bakomeje babwira umunyamakuru wa Inkuruzacu.rw ko igihe iki kibazo kidakurikiranywe vuba gishobora kuviramo bamwe urupfu kuko uko bucya nuko bwije niko kirushaho gukaza umurego.
INKURUZACU@2025
