Yanditswe na Dushimimana Elias
Umunyeshuri w’imyaka 17 nyuma yo gushinja umwarimu wigisha kuri GS Nyarubuye A, mu Murenge wa Twumba, Akarere ka Karongi kumutera inda, ubuyobozi bwashimiye ubutwari yagize bwo kudahishira amakuru.
Nyuma yuko uyu munyeshuri bivugwa ko atwite inda y’amezi atanu atanze ikirego, amakuru ahari ni uko umwarimu yamaze gutabwa muri yombi kandi ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gelard, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iki kibazo bakimenye ndetse ko uwo mwarimu ari mu maboko ya RIB.
Ati “Ni ishyano ni ko navuga, kubona umurezi ari we ushinzwe kurera umwana, akaba ari we umwangiza amusambanya. Birumvikana rero uwo murezi ntabwo ari umurezi w’i Rwanda. Ni ibintu Abanyarwanda twese dukwiye kwamagana abagaragayeho iyo mico yose, tukabarwanya, tukabahagurukira, bakabihanirwa”.
Meya Muzungu yashimye icyemezo uyu mwangavu yafashe cyo kurega uwamuhohoteye avuga ko ibyari kuba byiza kurushaho ari uko yari kumuhakanira ataramusambanya.
Ati “Umwana w’u Rwanda ntakwiye gusambanywa, ahubwo dukwiye kumuha uburere bwiza kugira ngo azavemo Umunyarwanda mwiza uzubaka igihugu cye. Turahamagarira abarezi bacu, n’abandi bose kwirinda ibikorwa by’ihohoterwa rikorwa abana bacu, by’umwihariko abakobwa bacu”.
Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, igaragaza ko mu 2024, abangavu batewe inda zitateganyijwe ari 22.454.
Mu 2020 abangavu 19.701 batewe inda, mu 2021 bariyongera bagera kuri 23.111, naho mu 2022 bagera kuri 24.472 mu gihe mu 2023 bagabanyutseho gato bagera kuri 22.055. Bose hamwe ni 112.063 (2019-2024).
Mu Rwanda gusambanya umwana utarageza ku myaka 18 ni icyaha gihanwa n’amategeko. Ugihamijwe ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 cyangwa igifungo cya burundu igihe uwasambanyijwe byamuviriyemo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
