Yanditswe na Dushimimana Elias
Bamwe mu banyamuryango ba Koperative y’abahinzi b’umuceri(COPERIG), ifite icyicaro mu Kagari ka Ndekwe, mu Murenge wa Remera, Akarere ka Ngoma, barishimira ibyiza bamaze kugeraho nyuma yo kwigobotora ingoyi y’ibihombo bashyizwemo n’ababayoboraga mu myaka nk’itanu itambutse.
Ibi babitangarije INKURUZACU nyuma yuko hari hasubitswe amatora ku munota wa nyuma yari butorwemo abayobozi ba manda y’imyaka itatu iri imbere bitewe no kutumvikana hagati y’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma n’aba banyamuryango basaga 700 bari bahagarariwe mu nteko rusange yari yateranye.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru Inkuruzacu.rw, aba bahinzi bavuze ko mu myaka itatu itambutse bari bayobowe neza na Perezida ucyuye igihe wa Koperative yabo witwa MUNYANEZA Eric kuko hari bimwe mu bibazo yabashije gukemura byari byarabajujubije bikabasubiza inyuma birimo amadeni bahoragamo adashira ariko kubera intego nziza we n’abo bafatanyije kuyobora bakayishyura kugeza ubwo buri wese atangira gusogongera ku nyungu yavuye mu musaruro w’umuceri bahinga mu gishanga cya Gihinga gikora ku turere dutatu harimo Rwamagana, Kayonza na Ngoma, Ibitarigeze bibaho ku ngoma yababanjirije.
Ubwo hateranaga inteko rusange, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Wungirije Ushinzwe Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque wari umushyitsi mukuru, yabasobanuriye ko kubwo inyungu zabo, amatora agomba gukorwa mu buryo bw’ibanga( Gutora hifashishijwe impapuro ntakujya inyuma y’umukandida wamamajwe) kuko nyuma y’ibyayavuyemo bitateza ibibazo n’akaga) nkuko hari aho bikunda kugaragara gusa abaturage ntibabyishimira, bumvikana bavuga ko batizeye neza ubu buryo kuko bushobora kuberamo amanyanga menshi hakaba hatsinda uwo batishimiye kandi batizeye cyane ko ubu buryo butari busanzwe bukorwa.
Visi Meya Nyiridandi yagize ati “ Ndashaka kubasobanurira ko kubwo inyungu zanyu n’abaturage muri rusange, aya matora agiye gukorwa mu buryo bw’ibanga aho kubera ku karubanda(butari ubw’ibanga). Ntago twakwemera ko uko mwayakoraga, mujya inyuma y’abakandida bikomeza kuko biteza ingaruka mbi nyuma y’ibyayavuyemo, hari igihe umwe muri mwe ashobora kurebana nabi n’uwo atatoye kandi yaratsinze cyangwa se utarabashije gutorwa akijundika uwanze kumutora kuko aba yarabibwiwe, nawe akaba yararanganya amaso inyuma akareba abamushyigikiye n’abataramushyigikiye”.
Inzego zitandukanye zagaragarije impungenge abari bayoboye amatora ko abanyamuryango bashobora guhura n’ingaruka igihe badatoye mu buryo bubanyuze kuko biramutse bikozwe nabi bishobora kugusha mu gihombo iyi Koperative yari imaze kuzanzamuka nyuma y’ubusahuzi bwayikorewemo n’abahoze bayiyoboye dore ko bagikurikiranwe n’inkiko, aho bari gushinjwa gusahura umutungo w’asaga Miliyoni 200 Frw nubwo hari abakibabajwe nuko bakidegembya.
Nyuma yo kubona ko abanyamuryango banze kuva ku izima, hahise hafatwa umwanzuro wo gusubika aya matora gusa ntihatangazwa igihe azasubukurirwa.
Uko abanyamuryango bakiriye iki cyemezo n’impamvu banze gutora mu buryo bw’ibanga
Umunyamuryango utuye mu Murenge wa Munyaga, yagize ati “ Tutabaye maso dushobora kwisanga muri byabihe tutari tworohewe nabyo, amadeni yaratuzonze, tutazi irengero ry’umusaruro wacu, ntawambara neza bihoraho, dukora nk’ ‘abata inyuma ya Huye’ bitewe n’ubuyobozi bubi bwatuyoboraga icyo gihe, nko mu myaka ine itambutse none barabona hari aho tumaze kugera hashimishije bagashaka kuducamo ibice. Ikigaragara aya matora yari gukorwa mu manyanga, twari bushiduke baduhitiyemo uwo tutizeye, waza kutunyunyuza imitsi kandi dufite uwari usanzwe atuyoboye neza waje agashyira ibintu byose ku murongo”.
Undi wo mu Murenge wa Ruramira ati “ Iki gishanga cya Gihinga twagihinganagamo agahinda n’amarira none barashaka kutwambura uwayaduhojeje, Yatugejeje ku iterambere, adukiza ibibazo n’amadeni, None kuki bashaka kutuzanamo ibisambo?. Mwa banyamakuru mwe ntimubone dusaneza gutya ariko mbere twari twarashiriye imbere mu mutima, twayobowe nabi bishoboka n’abajura batatwifurizaga iterambere nk’abanyamuryango ba COPERIG. Munyaneza yaraje atugarurira ubuyanja, bamwe muri twe twari twaratakaje icyizere ariko arakigarura atwereka ko byose bishoboka igihe dusenyeye umugozi umwe.
Yaraje abanza kudutunganyiriza neza iki gishanga, urufunzo rwarimo icyo gihe ruduteza imyuzure ya buri gihe yaruhinduye amateka, rwavuyemo, amadeni yadusanzemo yakoze ibishoboka byose turayishyura kandi twarayashyizwemo na byabyonnyi byatunyunyuzaga imitsi kubwo inyungu zabo nk’ubuyobozi ikindi kuva yahagera yadufashije kubona inguzanyo mu buryo bworoshye bigatuma dutera imbere, abana bacu bakiga neza, Ubwo rero ntitwari kwemera gucibwamo ibice, ubuyobozi twari dufite burizewe kandi nibwo dukeneye, rero byasabaga ko tujya inyuma y’abo twihitiyemo kandi twizeye”.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Wungirije Ushinzwe Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, usaba abayobozi b’amakoperative guharanira iterambere ry’abayibumbiyemo hirindwa icyateza igihombo, mu kiganiro yagiranye na INKURUZACU, yavuze ko abanyamuryango b’amakoperative bakwiye gukanguka bakihitiramo abayobozi babo bababereye
Agira ati “ Rero twagize tuti ‘ Amakoperative amaneshi yagiye arangwa n’imicungire mibi y’abayobozi bayo, hakaba atera imbere bishimishije, mu gihe turi mu kwezi kw’inteko rusange y’amakoperative zinakorwamo amatora , icyo twvauga nk’ubuyobozi ni ugukomeza gufasha abaturage ku gutera imbere binyuze mu makoperative, abayayobora nabi bagahigamira abandi, bityo rero ibyo biho,bo ntitwakomeza kubyihanganira. Nubwo amatora yasubitswe ariko hari ingingo 8 zigiye gukomeza kwigwaho hanyuma twicare tuganire nabo, tuganirize abanyamuryango, tubereke inyungu zo kwitorera umuntu hadashingiye ku marangamutima hanyuma dutegure andi matora kandi agende neza.
Ubuyobozi bw’inzego zibanze bufite uburenganzira n’inshingano zo gukurikirana imicungire y’amakoperative, kuko abahinzi bagomba guhingira amafaranga aho guhingira inda gusa twihaze mu biribwa bityo rero abahinzi bagomba kubyaza umusaruro ibikorwa byabo ndetse n’amahirwe atangwa na leta”.
Visi Meya Nyiridandi yaboneyeho gusaba abayobozi b’amakoperative kwirinda icyagusha mu gihombo abanyamuryango ndetse n’imiyoborere mibi kuko byabateza igihombo n’igihugu muri rusange, bagashyira hamwe ndetse n’abanyamuryango bagashishoza hatorwa ababayobora.
