Nyuma yuko urukiko ruhamije Gareth Ward wabaye umudepite muri Australia icyaha cyo gusambanya ku ngufu abasore babiri muri 2013 na 2015, yahanishijwe igifungo cy’imyaka itanu.
Skynews yanditse ko Gareth Ward w’imyaka 44 yafunzwe muri Nyakanga 2025, ubwo urukiko rwari rumaze kumuhamya icyaha cyo gusambanya ku gahato abo basore babiri.Uyu mugabo yahagarariye agace ka Kiama mu Nteko Ishinga Amategeko mu 2011.
Yeguyek u mwanya wa minisitiri w’ishyaka Liberal Party ubwo ibirego byari bitangiye gukwirakwira ariko yanga kwegura ku mwanya w’umudepite, yongera gutorwa mu 2023.Uyu mugabo Azamara muri gereza imyaka itatu n’amezi icyenda abone kwemererwa gusaba gufungurwa by’agateganyo nkuko IGIHE cyagarutse kuri iyi nkuru kibitangaza.
Umucamanza yavuze ko ibikorwa by’uyu mugabo ari ibya kinyamaswa, bityo ko igihano yahawe kigamije kwereka abandi batekereza nka we bazajya bahabwa ibihano biremereye cyane.
