Yanditswe na Dushimimana Elias
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Ugushyingo 2025, Nibwo Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, yitabiriye Inteko Rusange n’Umwiherero wa Gatanu w’uyu muryango, mu gikorwa cyabereye mu Intare Arena Conference.
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri barenga 200 nibo bitabiriye iyi nteko rusange ibaye mu gihe Unity Club iri hafi kwizihiza imyaka 30 ishize ishinzwe na Madamu Jeannette Kagame.
Abitabiriye baganiriye ku ntambwe imaze guterwa mu kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda n’uruhare rw’Abanyamuryango mu guhamya no kurinda ibyagezweho, ndetse hanakirwa Abanyamuryango 20 bashya ba Unity Club.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, akaba n’Intwararumuri, Mukantaganzwa Domitilla, yagarutse kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’icyo isobanuye mu mibereho y’igihugu.
Ati “Ndi Umunyarwanda ntabwo ari icyivugo. Niko kubaho kwacu nk’igihugu. Umunyarwanda wese afite inshingano kuri ejo hazaza h’igihugu cyacu no ku mibereho myiza y’Abanyarwanda. N’iyo waba utuye hanze y’igihugu, ugomba kwibuka ko kuba Umunyarwanda biduha inshingano kandi aribyo bitugira abo turi bo. Amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbereho.”
Unity Club Intwararumuri ni ihuriro ryashinzwe mu 1996, ribarizwamo abari n’ababaye muri Guverinoma mu bihe bitandukanye hamwe n’abo bashakanye. Ryagize uruhare mu gushyigikira gahunda zirimo ubumwe n’ubwiyunge na Ndi Umunyarwanda nkuko IGIHE ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Madamu Jeannette Kagame aherutse gutangaza ko mu rugendo rwo kongera kubaka u Rwanda, gahunda ya Ndi Umunyarwanda yagize uruhare rukomeye.
Ati “Mu rugendo rwo kongera kubaka u Rwanda, Ndi Umunyarwanda yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi, iba umusingi wubakiweho igihugu kizira amacakubiri, gishyize imbere indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.”
Yakomeje agaragaza ko umurage w’ubunyarwanda ukwiriye no guhabwa abakiri bato.
Ati “Uwambaye Ubunyarwanda agendana ubudahangarwa mu ngamba zose, dukomeze kwimakaza ihame ndakuka ry’Ubunyarwanda, by’umwihariko turirage abato.”
Umuryango Unity Club Intwararumuri ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ukaba ugizwe n’Abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abo bashakanye.
Uyu muryango washinzwe muri Gashyantare 1996, wiha intego yo “kwimakaza umuco w’Ubumwe n’Amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye”. Kugeza uyu munsi umuryango ufite abanyamuryango 349.




Amafoto: Unity Club Intwararumuri
