Yanditswe na Dushimimana Elias
Ku wa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2025, Nibwo umusore wakiniraga ikipe ya Muganza Training Center ikina cyiciro cya gatatu mu Rwanda, yarohamye mu mugezi wa Rusizi, arapfa ubwo yageragezaga kwambuka ava mu Rwanda ajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukina umukino wa gicuti, umurambo we urohorwa n’Abarundi.
Amakuru INKURUZACU yabashije kumenya avuga ko umurambo we ntiwahise uboneka, kubera ko watwawe n’amazi. Abo mu muryango wa nyakwigendera baje kumenya ko umurambo wa Musirikare Obed warohowe n’Abarundi ahitwa Buganda, bawujyana mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ubuntu, i Bujumbura, ndetse ko Abarundi banatanze itangazo ko uwakumva ari uwe yazajya kuwufata.
Tariki ya 27 Ukwakira, umuryango wa nyakwigendera, inshuti, abayobozi b’umurenge wa Bugarama n’izindi nzego, bagiye ku mupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi biteguye kwakira umurambo wa Musirikare ngo bajye kuwushyingurwa kuko n’imva yari yamaze gutegurwa.
Ubwo bari ku mupaka bategereje ko umurambo ubageraho, ndetse bari kuvugana n’ubuyobozi bwa komine bubabwira ko umurambo uri mu nzira uza, nibwo bakiriye amakuru ko bihindutse ko umurambo utakije, kuko ngo polisi y’u Burundi yasabye ko umurambo usubizwa inyuma hakandikwa inyandiko zisobanura ikibazo.
Umuryango wahise wandikira Akarere ka Rusizi, usaba ko Akarere kawukorera ubuvugizi kugira ngo uwo murambo ushyingurwe mu Rwanda. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bugarama nabwo bwandikiye ubuyobozi bw’Intara ya Bujumbura, busaba ko uwo murambo wakoherezwa mu Rwanda ariko burinda bwira umurambo utoherejwe.
Ikinyamakuru UkweliTimes dukesha iyi nkuru, cyanditse ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Bugarama bwatangaje ko umurambo w’umusore witwa Musirikare Obed wari waheze mu Burundi wamaze kugera mu Rwanda ndetse ko ugiye guhita ushyingurwa.
