Yanditswe na Dushimimana Elias
Mu ijoro ryo ku wa 26 Ukwakira 2025, Nibwo mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Gacaca, mu Murenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi, umwana uri mu kigero cy’imyaka 16 yashyamiranye na Se umubyara biviramo umwe gupfa.
Amauru avuga ko Saa tatu z’ijoro, uyu muhungu ubwo yari atashye ageze mu rugo yatonganye na Se bararwana noneho uyu musaza w’imyaka 62 agerageje gusohoka hanze amuhunze, umuhungu amusanga hanze amukubita igifunga cy’isuka bahingishaga, abonye amwishe ahita atoroka.
Uko kutumvikana kubaye nyuma y’imyaka irenga ibiri nyina w’uyu muhungu yahukanye, kubera intonganya zahoraga muri uru rugo zikomoka ku businzi bw’umugabo no kwiharira imitungo y’urugo.
Icyo gihe akimara kwahukana, abana biyemeje kujya basurira nyina aho yahukaniye nubwo se atabyishimiraga kuko hari igihe bagarukaga imuhira bagasanga Se yabafungiranye bigatuma barara hanze nkuko BTN ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Gusa kuri iyi nshuro, uyu mwana w’imyaka 16 wari wahoranye na nyina yageze mu rugo Saa Tatu z’umugoroba, akomanze asanga harakinze, mushiki we amwereka ahadakinze aba ari ho anyura. Nyuma yo kwinjira mu nzu, uyu mwana yahise arombereza aho Se ari, amusanga mu cyumba batangira kurwana.
Abana bakimara kubona se aguye hasi bahise batabaza abaturanyi bahageze basanga yamaze gushiramo umwuka, babimenyesha ubuyobozi.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gacaca, Uwiringiyimana Bosco, yavuze ko bakimenya aya makuru bahise batangira gukurikirana iki kibazo bafatanyije n’inzego bakorana zirimo Polisi na RIB.
Ati “Ukekwa turacyamushakisha ntabwo arafatwa. Turasaba abaturage kwirinda urugomo, abafitanye ibibazo bakabitugezaho tukabafasha kubikemura kuko ni cyo tubereyeho”.
Gitifu Uwiringiyimana yasabye abaturage ko uwamenya aho uyu muhungu yihishe yamenyesha ubuyobozi.
Nyakwigendera asize umugore n’abana bane, barimo uwamwishe w’imyaka 16 ari na we bucura.
