Yanditswe na Dushimimana Elias
Ku wa 24 Ukwakira 2025, Nibwo abaturage bo mu Mudugudu wa Bukiro, Akagari ka Bukiro, mu Murenge wa Murundi, mu Karere ka Karongi, batabarije umukobwa wakubitwaga n’umusore bari hafi kurushinga bapfuye amabati.
Amakuru avuga ibi byabaye nyuma y’aho tariki 29 Gicurasi 2025, uyu musore w’imyaka 23 asezeranye imbere y’amategeko n’uyu mukobwa w’imyaka 31 ariko mbere yari yaremerewe amabati 30 n’uyu mukobwa gusa ntiyashyira mu bikorwa ibyo bari babanje kumvikana.
Bandorayingwe Sylvain watabaye uyu mukobwa yavuze ko umukobwa yamubwiye ko umusore yamukubise bapfuye amabati 30 yo gusakaza inzu bazabamo akaba atarayamuhaye.
Ati: “Umukobwa yari yabyimbye mu maso, avuga ko umusore yamukubise umutego agwa hasi akamubita ingumi mu gatuza, akamukubita n’imitwe.”
Uwo mukobwa ababyeyi baramuherekeje ajya kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Rufungo, bukeye bwaho, umusore abanyerondo baramurarana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Niyonsaba Cyriaque, mu kiganiro na IGIHE yasabye abasore kwirinda urugomo ku bo bitegura kurushinga bagiranye amasezerano runaka, agaragaza ko ubufatanye bushobora kuba bwiza bitewe n’ubwumvikane buri hagati y’abagiye gushinga urugo.
Ati: “Inama tugira umukobwa ni ugushishoza neza mbere yo kubana n’uyu musore, kugira ngo yirinde kubaka urugo rushobora kuzahoramo amakimbirane.”
Bwakeye umuryango w’umusore ujya kureba umuryango w’umukobwa, bihurirana n’uko umukobwa yavuye kwa muganga, imiryango yombi, hamwe n’umusore n’umukobwa bahurira ku kagari ka Bukiro, bandikira imbere y’ubuyobozi urwandiko rugaragaza ko umukobwa atanze imbabazi, bityo ko bagiye gukomeza umushinga w’ubukwe.
